00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yasobanuye iby’indege kabuhariwe ya gisirikare imaze igihe iparitse muri Tanzania

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 3 Nyakanga 2021 saa 12:35
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasobanuye impamvu indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa Boeing C-17 Globemaster III yagaragaye ku Kibuga cy’Indege cya Julius Nyerere International Airport (JNIA).

Iyi ndege isanzwe itwara imizigo irimo ibifaru n’ibindi bikoresho bya gisirikare bikomeye, ikabigeza hafi y’urugamba kugira ngo byifashishwe n’abasirikari.

Ntabwo ari ibintu bisanzwe kubona iyi ndege iparitse ku kibuga cy’indege mu bihugu bya Afurika, ari nacyo cyatumye ubwo yagaragaraga kuri JNIA ifite idarapo ry’icyo gihugu, igikuba cyacitse abantu bibaza icyaba cyazanye izo ndege karundura ku butaka bwa Tanzania, bamwe bavuga ko izanye inkingo za Covid-19, abandi bavuga ko izanye intwaro zo guhangana na Al-Shabab n’ibindi bitandukanye.

Umwe mu bakozi ba Ambasade ya Amerika muri Tanzania Michael Pryor, yavuze ko iyo ndege yaje muri icyo gihugu izanye imitwaro muri ambasade y’icyo gihugu iri muri Tanzania, anaboneraho gusobanura ko ibyo ari ibintu bisanzwe kuko nibura buri mwaka, iyi ndege izana imitwaro igomba gushyikirizwa za ambasade za Amerika ziri mu bihugu bituranye bya Afurika y’Iburasirazuba.

Boeing C-17 Globemaster III ni indege ikoreshwa n’igisirikare cya Amerika kirwanira mu kirere, ikaba imwe mu ndege zifite ubushobozi budasanzwe kuko igenewe gusa gutwara imizigo n’ibikoresho bya gisirikare ikabyegereza ahagiye kubera urugamba.

Yakozwe bwa mbere mu 1991, igenda ivugururwa inagurishwa ku bihugu bimwe na bimwe birimo u Buhinde bufite 11 muri 219 zakozwe.

Iyi ndege ifite ubushobozi bwo gukora ibirometero 10.390 idahagaze, aho ishobora kugenda ku muvuduko wa kirometero 950 ku isaha.

Indege kabuhariwe C-17 Globemaster III yagaragaye ku Kibuga cy’Indege cya Julius Nyerere International Airport (JNIA)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .