00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yasabye ko imiti igabanya ubukana bwa SIDA yaheze muri Kenya yahabwa ibindi bihugu

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 6 Gicurasi 2021 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Kenya yasabye ko imiti igabanya ubukana bw’Agakoko gatera Sida yaheze ku cyambu cya Kenya yakoherezwa mu bindi bihugu biyikeneye.

Iyi miti yageze ku Cyambu cya Mombasa muri Mutarama itegereje ko ibijyanye n’imisoro birangira igatangira gutangwa, ariko haciye igihe nta gihinduka.

Ambasade y’Amerika ikurikije ko ishobora kurangiza igihe igapfa ubusa, yasabye ko yahabwa ibindi bihugu byahita biyikoresha.

Kuri iki kibazo cy’imisoro guverinoma ivuga ko yayikuyeho ahubwo hategerejwe ko Ikigo gishinzwe ibikorwa byo gutanga imiti muri iki gihugu gitanga impushya kubemerewe guhabwa iyo miti.

Byateje impagarara kuko ’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) aricyo cyahaye ibigo byigenga uburenganzira bwo gutanga imiti mu gihe guverinoma yashakaga kuba ariyo ibicunga yonyine.

Ubu bushyamirane ndetse n’imicungire mibi yagiye igaragara kuri iyi miti byatumye abarwayi batabasha kubona imiti ku gihe, bikaba biri kubateza ibibazo, dore ko ubu muri Kenya habarirwa abantu miliyoni 1,5 babana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida bakeneye imiti.

Amerika yasabye ko imiti igabanya agakoko gatera Sida yadindiriyr muri Kenya yahabwa ibindi bihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .