00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yasabye abaturage bayo kuva ku butaka bwa Ethiopie mu maguru mashya

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 Ugushyingo 2021 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Ethiopie, yasabye Abanyamerika kuva muri iki gihugu byihutirwa kuko ibintu bishobora kuba bibi kurushaho nyuma y’aho abarwanyi ba TPLF byagaragaye ko bari hafi kwinjira mu Murwa Mukuru wa Addis Ababa.

Guverinoma ya Ethiopie yatangaje ko igihugu cyinjiye mu bihe bidasanzwe ku wa Gatatu w’iki cyumweru. Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed yahamagariye abaturage gutanga umusanzu ku gisirikare anafunga imbuga nkoranyambaga.

Ibitangazamakuru binyuranye byanditse ko Ambasade yemereye abakozi batari abo mu miryango itanga ubutabazi bwihuse hamwe n’imiryango yabo kuva mu gihugu, ku wa Kane kubera ko intambara ikomeje guhindura isura.

Abarwanyi ba TPLF barasatira Umurwa Mukuru wa Addis Ababa nyuma y’intambara imaze umwaka yaguyemo ibihumbi by’abaturage hakaba hari impungenge ko isaziga iki gihugu mu kaga.

Kugeza ubu abaturage bo mu Ntara ya Tigray, bugarijwe n’inzara kubera iyi ntambara.

Umuryango w’Abibumbye ushinja Guverinoma ya Ethiopie kugira uruhare muri iyi nzara yugarije abaturage kubera ko yafungiye amayira abashaka kugeza imfashanyo muri aka gace.

Ubutegetsi bwa Biden muri Nzeri 2021 bwatangaje gahunda yo gufatira ibihano abategetsi ba Ethiopie bagize uruhare cyangwa bakenyegeza amakimbirane yavuyemo iyi ntambara ikomeje gukaza umurego.

Abarwanyi ba TPLF bari gusatira Umurwa Mukuru, Addis Ababa muri Ethiopie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .