00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yakuyeho ibihano yari yarafatiye u Burundi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 19 Ugushyingo 2021 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakuyeho ibihano byari bimaze imyaka itandatu byarafatiwe u Burundi.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika niryo ryavuze ko Perezida Joe Biden yaciye iryo teka.

Rivuga ko amatora y’umwaka ushize yasize Perezida Evariste Ndayishimiye atowe, yaganishije igihugu ku mpinduka zigaragara mu nzego nyinshi.

Ati “Dushima intambwe yatewe na Perezida Ndayishimiye mu guhangana n’ibibazo by’icuruzwa ry’abantu, ubukungu, kurwanya ruswa kandi dusaba ko iyi ntambwe ikomeza.”

Mu 2015 nibwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Loni byafatiye u Burundi ibihano birimo ko abayobozi babyo batemerewe viza zibinjira muri Amerika ndetse n’imitungo ya bamwe irafatirwa.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’uko igihugu cyari mu mvururu zikomeye zakurikiye umugambi wo guhirika Pierre Nkurunziza ku butegetsi.

Nibura abantu barenga 1000 barishwe mu gihe abandi benshi bahungiye mu bihugu birimo n’u Rwanda.

Imvururu zabaye mu Burundi mu 2015 zasize iki gihugu gifatiwe ibihano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .