Kwamamaza

Amerika yagaragaje impungenge kuri gahunda yo guca caguwa muri EAC

Yanditswe kuya 17-08-2016 saa 09:47' na Rabbi Malo Umucunguzi


Inama ya 17 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba, EAC, yabereye Arusha muri Tanzania kuwa 2 Werurwe, yagejejweho aho ibihugu bigize iki gice cya Afurika bigeze mu guteza imbere inganda zikora imyenda n’izitunganya impu.

Iyo nama yasabye ko imyambaro n’inkweto byinjizwa mu karere bikurikiza amabwiriza y’isuku mu bihugu bitanu byose bigize uyu muryango, ndetse isaba ibihugu gutangira gusuzuma uburyo bwo guhagarika burundu ibikorwa byo kohereza impu hanze y’akarere.

Nyuma y’icyo gihe ibihugu byatangije ingamba zikaze zo gukumira iyo myambaro, ndetse nko mu Rwanda kuva kuva kuwa Mbere Nyakanga 2016, imyenda n’inkweto bya Caguwa byinjizwa mu gihugu bisoreshwa umusoro ukubye inshuro 25 ugereranyije n’uwari usanzwe.

Uganda nayo yateye intambwe yo kugeza Umushinga w’Itegeko mu Nteko Ishinga Amategeko, ugena ko imisoro kuri Caguwa izamurwa cyane byanarimba iyo myambaro igahagarikwa burundu ntiyongere kwinjira mu gihugu.

Ikinyamamkuru Daily Monitor cyatangaje ko Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda, Deborah Malac, yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga, amubaza aho Umutwe w’Abadepite ahagarariye uhagaze kuri iyo gahunda ya EAC.

Muri icyo kiganiro cyamaze iminota igera kuri 30 kuri uyu wa Kabiri, Ambasaderi Deborah, yabwiye Kadaga ko igihugu cye cyakwitonda mu kwemeza iryo tegeko rikumira caguwa.

Uyu mudipolomate yaburiye Uganda ko riramutse ritowe, bishobora kugira ingaruka ku bucuruzi bwa Uganda na Amerika, bunyuzwa muri gahunda ihuza icyo gihugu n’ibindi bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, “African Growth and Opportunity Act (AGOA).

Ni gahunda yorohereza ibihugu byahawe uburenganzira kugeza ibicuruzwa byabyo ku isoko rya Amerika, gahunda yemejwe na Perezida Bill Clinton mu 2000, ariko iheruka kongererwa igihe ikazarangira mu 2025, igahuriramo ibihugu 38 birimo n’u Rwanda.

Kugira ngo ibihugu byemerwe kandi bigumane ubwo burenganzira, bisabwa gukomeza guteza imbere ihame ryo kugendera ku mategeko, uburenganzira bwa muntu, no kubahiriza amategeko y’umurimo.

Bitandukanye n’ibindi bihugu nk’u Rwanda, Rebecca Kadaga yamaze impungenge Ambasaderi wa Amerika, amugaragariza ko igitekerezo cyo kuzamura imisoro no kuba caguwa yahita icibwa burundu muri Uganda ho cyateshejwe agaciro.

Ati “Twamaganiye kure iyo misoro kuko iyo myenda yambawe ni isoko y’umurimo ku baturage bacu benshi,”

Gusa ku Rwanda rukoresha miliyari 15 mu gutumiza caguwa mu mahanga, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba aheruka gusobanura ko caguwa idindiza iterambere ry’inganda mu gihe mu bihugu byinshi byateye imbere usanga inganda zishingiye ku budozi bw’imyenda ziri mu zitanga akazi kenshi.

Ati “Umwenda wa caguwa usanga ugura idolari rimwe cyangwa amadolari abiri. Icyo ni ikibazo kuko Abanyarwanda bishimira kubona imyenda ya make, ariko bakibagirwa ko ibi bintu bitwicira iterambere, ndetse no mu byerekeranye no guteza imbere inganda.”

“Iyo tuvuga ko tugomba guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka, hamwe n’imikorere imeze gutyo, murumva imirimo izava he? Niyo mpamvu ari amahitamo tugomba gukora, kuko iyo ugiye mu bihugu byateye imbere, akenshi usanga nta caguwa wahasanga, si ukuvuga ko bo badakeneye kugura iy’amafaranga make!”

Abakuru b’ibihugu bya EAC bakomeje gushyira imbaraga mu kurwanya imyenda n’inkweto byambawe muri aka karere, cyane ko bayifata nk’ikwirakwiza umwanda nyamara igatangwaho amafaranga menshi.

Iyi gahunda kandi iragendana no kurebera hamwe icyakorwa ngo hatezwe imbere imodoka ziteranyirijwe mu karere, hagamijwe kugabanya umubare w’imodoka ziva hanze y’akarere zarakoze.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda, Deborah Malac

Inkuru bifitanye isano: Abadepite n’Abasenateri biyamiriye bacyumva imisoro yashyizwe kuri caguwa


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved