Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Mike Pompeo, yatangaje ko abayobozi bagize uruhare mu kubangamira ihame rya demokarasi muri icyo gihugu batazemererwa kwinjira muri Amerika.
Bivugwa ko amatora yabaye mu Ukwakira umwaka ushize muri Tanzania yaranzwe no kubangamira abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Ubutegetsi kandi bushinjwa kwiba amajwi mu matora. Amerika ikaba ivuga ko ayo matora atabaye mu bwisanzure nkuko The East African yabitangaje.
Abashinzwe uburenganzira bwa muntu bavuga ko nibura abayobozi 150 b’amashyaka atavuga rumwe na leta bafunzwe mu gihe cy’amatora.
Perezida John Pombe Magufuli niwe watsindiye manda ya kabiri muri ayo matora kuko yagize 84.39%.
Aya matora yakemanzwe cyane n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi, biza guhumira ku murari noneho ubwo umwe mu bari bahanganye na Magufuli, witwa Tundu Lissu, atotejwe bikomeye n’ubuyobozi bwa Tanzania, ibintu byatumye nyuma y’amatora ahungira mu gihugu cy’u Bubiligi kugira ngo akize amagara ye.
Ntabwo Amerika yigeze itangaza amazina y’abayobozi bafatiwe ibihano. Kugeza ubu ubuyobozi bwa Tanzania ntacyo buravuga kuri ibyo bihano bamwe mu bayobozi bafatiwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!