Kwamamaza

Amerika yafatiye ibihano abahungu ba Joseph Kony

Yanditswe kuya 24-08-2016 saa 12:09' na Mukaneza M.Ange


Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zafatiye ibihano abahungu babiri b’umuyobozi w’umutwe urwanya leta ya Uganda, LRA (Lord Resistance Army), Joseph Kony.

Ibiro bishinzwe umutungo wa Amerika byavuze ko abafatiwe ibihano ari Ali na Salim Kony bashinjwa kugira uruhare mu gushyigikira ibikorwa bya LRA.

Ibihano bahawe birimo gufatira imitungo yabo ndetse no kubuza abanyamerika gukorana na bo ibikorwa by’ubucuruzi mu rwego rwo gukumira no guca intege ibikorwa by’ihohoterwa rikorerwa muri Centrafrique, aho uyu mutwe wakunze kugaragaza ibikorwa byawo mu myaka ishize.

Ibi bije nyuma y’ibyafatiwe Joseph Kony muri Werurwe uyu mwaka azira uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi byibasiye abasivili muri Repubulika ya Centrafrique.

Joseph Kony washinze LRA mu 1987, ndetse akaba n’umuyobozi w’uyu mutwe yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC kuva muri 2005, ashinjwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuyobozi w’inzibacyuho ushinzwe ibijyanye n’Ubukungu, John Smith kuri uyu wa kabiri yavuze ko Ali na Salim Kony bagiye mu buyobozi bukuru bwa LRA kuva mu 2010 aho bashinzwe ibikorwa bitandukanye birimo ubutasi, gushyira ababarizwa muri uyu mutwe ku murongo ndetse no kwica uwo ari we wese ugerageje gutoroka.

Inkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ivuga ko ikigamijwe ari ugukumira ko ibikorwa bya LRA bikomeza kubona inkunga ndetse no kurwanya ubucuruzi bw’amahembe y’inzovu bunyuranyije n’amategeko.

Ali na Salim Kony bakunze gushinjwa kugira uruhare muri ubu bucuruzi ari naho hava inkunga yo gufasha umutwe wa LRA, mu kugura imbunda n’ibindi bikoresho byo ku rugamba.

LRA yashinzwe mu 1987 mu majyaruguru ya Uganda yaranzwe n’ibikorwa by’ubwicanyi muri iki gihugu no mu bindi birimo Sudani y’Epfo, Centrafrique na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mutwe ushinjwa kwica abantu basaga ibihumbi 100 no gushimuta abana barenga ibihumbi 60 binjijwe mu gisirikare.

Umuyobozi w’umutwe urwanya leta ya Uganda, LRA (Lord Resistance Army), Joseph Kony

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved