Amerika yaburiye abaturage bayo ku bitero by’iterabwoba bishobora kwibasira Tanzania

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 20 Kamena 2019 saa 02:58
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amakuru yasakajwe ko uduce dusurwa cyane na ba mukerarugendo mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania dushobora kwibasirwa n’ibitero by’abiyahuzi, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye abaturage bayo muri iki gihugu kwitwararika.

Mu itangazo Ambasade yashyize ahabona yavuze ko “Hari igihuha cy’ibitero bishobora kwibasira amahoteli na restaurants bikundwa na ba mukerarugendo mu gace ka Masaki muri Dar es Salam n’ihahiro ryitwa Slipway riherereye Msasani.”

Rikomeza rivuga ko nta bimenyetso ntakuka ifite ko ibi bitero bizaba cyangwa igihe bizabera.

Umuyobozi wa Polisi muri Tanzania, Simon Sirro, yabwiye BBC ko ayo makuru ari igihuha ariko ko polisi iri maso mu kuyakurikirana.

Yagize ati “Ni amakuru nk’andi yose, bishobora kuba ukuri cyangwa ikinyoma ariko ntitubyirengagiza.”

Urwego rw’ubutasi muri Tanzania rwahawe aya makuru makuru kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Tanzania iheruka kugabwaho ibitero by’iterabwoba byakozwe n’Umutwe wa Al-Quaed mu 1998 bikibasira Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihugu, ndetse bikagwamo abantu 11.

Hejuru ku ifoto ni Umuyobozi wa Polisi muri Tanzania, Simon Sirro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza