Amerika n’u Bwongereza byanenze amatora y’inzego zibanze yatsinzwe n’ishyaka rya Magufuli

Yanditswe na Habimana James
Kuya 28 Ugushyingo 2019 saa 01:56
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza, byanenze uko amatora y’inzego zibanze yagenze muri Tanzania, aho ishyaka rya Perezida John Magufuli, CCM, ryayatsinze ku kigero cya 99%.

Ibi bihugu byatangaje ko atabayemo ubwisanzure no gukorera mu mucyo. Ni amatora yakozwe tariki 24 Ugushyingo uyu mwaka.

Abatavuga rumwe na Magufuli nabo bamaganye ibyavuye muri aya matora, bavuga ko habayeho kwibasira abayoboke babo, kubatera ubwoba kandi byose bikozwe n’ubutegetsi.

Aljazeera yatangaje ko ishyaka CCM ryabonye imyanya irenga ibihumbi 16 mu gihugu mu nzego zibanze, iyi ikaba ari imyanya izafasha Perezida Magufuli kuba yakongera kwiyamamaza mu buryo bworoshye mu matora y’umukuru w’igihugu azaba umwaka utaha, aho biteganyijwe ko uyu mukuru w’igihugu azongera guhatana.

Ishyaka Chadema ritavuga rumwe na Magufuli, ryanze kwitabira aya matora rivuga ko abakandida baryo bari bafite ubwoba, abandi babuzwa kwiyamamaza bitewe n’amananiza bashyizweho.

Iri shyaka rivuga ko abayoboke baryo bagiye bashimutwa abandi bagakubitwa, umwe muri aba yashinje ubutegetsi kuba bwaramwibasiye mu 2017 aho yarashwe inshuro zitandukanye.

Andi mashyaka mato atanu nayo atavuga rumwe na Magufuli yamaganye aya matora.

Amerika n’u Bwongereza byavuze ko Tanzania yagiye yanga guha ibyangombwa indorerezi z’amatora mu gihe yari yegereje.

Itangazo ryashyizwe hanze na Ambasade ya Amerika muri Tanzania, rivuga ko “Ibi byatumye haba urwikekwe ku bwizerwe bw’ibyavuye mu matora."

Uhagarariye u Bwongereza muri Tanzania, Sarah Cooke, yavuze ko kuba abatavuga rumwe n’ubutegetsi barimwe uburenganzira bwo kwiyamamaza, byatumye batagira n’amahitamo yo guhitamo abo bashakaga bisanzuye.

Kuva mu 2015, Perezida Magufuli yashyizwe mu majwi kwibasira itangazamakuru n’abatavuga rumwe nawe.

Itangazamakuru ngo ryagiye riterwa ubwoba ndetse rishyirirwaho amategeko arikumira, abatavuga rumwe nawe baribasirwa, nk’uko imiryango nka Human Rights Watch na Amnesty International ibitangaza.

Hatangwa urugero rw’umunyamakuru, Erick Kabendera, wari uzwi cyane muri Tanzania mu gukora inkuru zanengaga Perezida Magufuli. Yatawe muri yombi muri Nyakanga uyu mwaka, abaharanira uburenganzira bwa muntu bakavuga ko ikibyihishe inyuma ari impamvu za politike.

Umuryango urengera uburenganzira bw’itangazamakuru ku isi, Reporters Without Borders’, watangaje ko Tanzania yasubiyeho inyuma imyanya 40 mu bijyanye no kurengera uburenganzira bw’itangazamakuru, aho iri ku mwanya 118 mu bihugu 180.

Amerika n'u Bwongereza bivuga ko aya matora y'inzego zibanze yakozwe muri Tanzania atabaye mu mucyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza