Amayira yaharuwe kuri Okonjo-Iweala, Umunyafurika wa mbere akaba n’umugore wa mbere ugiye kuyobora WTO

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 6 Gashyantare 2021 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Amayira yaharuwe ku munyafurika wa mbere ndetse akaba n’umugore wa mbere ugiye kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO).

Umugore wo muri Nigeria, Ngozi Okonjo-Iweala, ubu ni we uhabwa amahirwe yose yo kuyobora WTO nyuma y’uko uwo bari bahanganye bya hafi, Yoo Myung-hee, akuyemo kandidature ye.

Ku wa Gatanu nibwo Yoo Myung-hee, Minisitiri w’Ubucuruzi wa Koreya y’Epfo, wahabwaga amahirwe menshi yo kuyobora WTO, akaba umugore wa mbere wari kuba ayiyoboye, binyuze kuri televiziyo yatangaje ko akuyemo kandidatire ye, byahise bituma amahirwe yose asigara ku ruhande rwa Ngozi Okonjo-Iweala, wahoze ari Minisitiri w’Imari wa Nigeria.

Mu Ukwakira umwaka ushize nibwo komite yari ishinzwe gushyiraho abakandida, yasabye ibihugu 164 by’inyamuryango kwemeza Dr Okonjo-Iweala nk’umusimbura wa Roberto Azevedo wahoze ayobora uyu muryango akaza kwegura manda ye ibura umwaka umwe ngo irangira, icyo gihe ibihugu byose byarabyemeye uretse Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari iyobowe na Donald Trump, yashinje uyu muryango kubogamira ku bushinwa.

Gusa kuri ubu kuva aho Yoo Myung-hee akuriyemo kandidatire ye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyobowe na Joe Biden, zatangaje ku mugaragaro nonoho ko zishyigikiye cyane Ngozi Okonjo-Iweala ku mwanya w’Umuyobozi wa WTO, akaba azaba abaye umugore wa mbere ndetse n’umunyafurika wa mbere uyoboye uyu muryango.

Ngozi Okonjo-Iweala arahabwa amahirwe menshi yo kuyobora WTO

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .