Kuwa 11 Gashyantare 2021 nibwo uwo mushinga washyikirijwe Akanama k’intumwa za rubanda gashinzwe Itegeko Nshinga, kugira ngo kawusesengure.
Umuvugizi w’Inteko y’icyo gihugu, Stephen Kagaigai, yatangaje ko uwo mushinga wamaze gushyirwa ahagaragara kugira ngo rubanda bamenye ibiwukubiyemo byose ndetse bawutangeho ibitekerezo byabo; hanyuma akanama gashinzwe Itegeko Nshinga n’ibijyanye n’amategeko muri rusange kazaterane kiga kuri ibyo bitekerezo kabihuze n’uwo mushinga.
Byitezwe ko kuvana amategeko yose na gahunda z’ubutabera mu Cyongereza bigashyirwa mu Giswahili bizagira uruhare rukomeye mu gutanga ubutabera ku Banya-Tanzania, kuko bazaba babasha kumva neza uburenganzira bwabo n’ibyo bemererwa n’amategeko bityo ntibabe barenganywa, dore ko n’imanza zizacibwa mu rurimi bumva.
Bizabafasha kandi kurushaho gusobanukirwa ingingo z’amategeko n’imikorere y’inkiko n’izindi nzego z’ubutabera, cyane ko amategeko yose azajya atorwa kandi akanandikwa mu Giswahili mbere, aho kuba mu Cyongereza nk’uko byari bimeze.
Uwo mushinga washyikirijwe Inteko nyuma y’uko mu ntangiriro z’uku kwezi Perezida w’icyo gihugu, John Pombe Magufuli, yari yasabye Minisiteri y’Ubutabera n’ishinzwe kurinda Itegeko Nshinga gushaka uko amategeko n’amabwiriza byose byashyirwa mu Giswahili; kuko ururimi bamaze imyaka isaga 60 bakoresha ari urw’abakoloni kandi rukaba rutumvwa n’abenegihugu bose.
Tanzania imaze igihe ishyira imbere ikoreshwa ry’Igiswahili nk’ururimi gakondo ahantu henshi, kuko no mu burezi byagejejwemo. Ibitabo byinshi bikoreshwa mu mashuri byandikwa muri urwo rurimi, ndetse rwemejwe nk’urw’ibanze rwo kwigishamo nk’uko mu Rwanda hemejwe kwigisha mu Cyongereza.
Inzego z’ubuyobozi zasabwe kurukoresha kenshi mu mbwirwaruhame no gutanga serivisi, ndetse na Perezida ubwe ni rwo inshuro nyinshi atangamo imbwirwaruhame ze.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!