00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafaranga yo kugurira impuzankano abanyeshuri bose yarikoroje muri Sénégal

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 Kanama 2021 saa 10:51
Yasuwe :
0 0

Leta ya Sénégal iherutse kwemeza miliyoni 17 z’amadolari azatangwa buri mwaka mu gihe cy’imyaka itatu, agenewe kugurira impuzankano abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke n’abanza.

Ni impuzankano zizahabwa abana biga mu mashuri ya Leta gusa naho mu mashuri yigenga bakazirwariza.

Uyu mwanzuro wateje impagarara muri icyo gihugu bamwe bavuga ko atari cyo cyari gikenewe kurusha ibindi, mu gihe hari abashinja abayobozi kwitwaza izo mpuzankano bagamije kunyereza amafaranga.

Izo mpuzankano zigomba kuba zisa mu gihugu hose ku biga mu mashuri ya Leta. Ni umwanzuro Leta ivuga ko ugamije kuzana uburinganire hagati y’abanyeshuri n’imibanire myiza.

Guhera umwaka utaha buri munyeshuri w’umuhungu azajya ahabwa amakabutura abiri n’amashati abiri naho ku bakobwa bahabwe amakanzu abiri. Ku bana b’incuke ho bose bazajya bambara amakanzu.

Perezida w’Ihuriro ry’ababyeyi n’abanyeshuri muri icyo gihugu, Abdoulaye Fané, yabwiye RFI ko batemeranya n’uwo mwanzuro Leta yafashe.

Yagize ati “Hari ibibazo bijyanye n’isuku ku mashuri, ibigo bidafite uruzitiro, n’ibibazo bijyanye n’imfashanyigisho. Byari bikwiriye kureba ibibazo by’ingenzi.”

Abanenga iki cyemezo kandi bavuga ko hari ahakiri ibyumba bike y’amashuri n’aho abana bakora ingendo ndende ku buryo Leta itakabaye ishora amafaranga mu bijyanye n’impuzankano.

Kugeza ubu ntabwo haratangazwa uko izo mpuzankano zizaba zisa.

Abana biga mu mashuri abanza bazahabwa impuzankano ku buntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .