Amabanga ku karubanda: Uwari Umushinjacyaha wa ICC arakemangwaho gukingira ikibaba abakomeye

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 6 Ukwakira 2017 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari Umushinjacyaha mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), Luis Moreno Ocampo, hashyizwe hanze inyandiko zimushinja gukingira ikibaba bamwe mu bakurikiranwaga n’uru rukiko bakagirwa abere.

Izi nyandiko zasesenguwe n’ibitanganzamakuru bikomeye birimo Der Spiegel cyo mu Budage, Mediapart cyo mu Bufaransa kizwiho gukora inkuru zicukumbuye; NRC Handelsblad gisohoka buri munsi mu Buholandi n’Ihuriro ry’abanyamakuru b’i Burayi bakora ubucukumbuzi, European Investigative Collaborations (EIC) n’abandi.

Nyuma y’ibyatangajwe n’ibi binyamakuru bikubiye mu nyandiko 40,000 zo muri ICC, Umushinjacyaha w’uru Rukiko kuri ubu, Fatou Bensouda, wari wungirije Ocampo, yategetse ko abakozi be babiri bakorwaho iperereza kubera ubufatanye bagiranye na Ocampo muri iki kibazo.

Ibikubiye muri izi nyandiko bigaragaza ko Ocampo nk’umuntu wakoreshwaga ibitandukanye n’ibyo yagombaga gukora nk’Umushinjacyaha wigenga cyane cyane iyo byageraga ku bantu bafite amazina akomeye nka Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta na Visi Perezida we, William Ruto; Uwari Komiseri wa Polisi Hussein Ali; uwahoze akuriye abakozi ba Leta, Francis Muthaura n’Uwahoze ari Minisitiri Henry Kosgey.

Muri manda ye kandi nibwo ICC yashyizeho impapuro zo guta muri yombi Perezida wa Soudan, Omar al Bashir.

Nk’uko Daily Nation yabyanditse, Ocampo kandi akekwaho kuba yarakoresheje ububasha yari afite mu kugena uko ibiro by’ubushinjacyaha byitwara mu bibazo birimo abakomeye.

Havugwa kandi imikoranire ye n’abakozi babiri bagikora muri ICC ndetse n’uwari Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Kofi Annan mu gukingira ikibaba bamwe mu Banya-Kenya bashinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu byakurikiye amatora yo mu 2007/2008.

Izo nyandiko zivuga ko ibyo byose byakozwe bitanyujijwe kuri Bensouda wagombaga kumusimbura, akabariyo mpamvu mu itangazo ibiro bye byasohoye ejo byitandukanyije n’ibyakozwe byose.

Del Spiegel yanditse ko Ocampo ajya gusoza manda ye yishyuwe miliyoni eshatu z’amadolari na Hassan Tatanaki, umuherwe wo muri Libya wahoze ashyigikiye Gaddafi kugira ngo amukingire ikibaba ku byaha by’intambara ya gisivili yakekwagaho.

Spiegel igira iti “Ocampo yanakoresheje amakuru y’imbere mu gukingira ikibaba umukiriya we kugira ngo adashinjwa na ICC. Muri ibi bikorwa, umuntu yavuga ko yagambaniye imikorere y’urukiko.”

Aya mafaranga ngo yoherejwe ku kigo cya Ocampo giherereye i Montevideo muri Uruguay.

Ocampo yabaye Umushinjacyaha wa mbere wa ICC kuva ku wa 1 Nyakanga 2002, yaruvuyemo arangije manda ye y’imyaka icyenda itongezwa, asimburwa na Fatou Bensouda wari umwungirije.

Luis Moreno Ocampo wahoze ari Umushinjacyaha wa ICC arakemangwaho ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza