00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alpha Condé uherutse guhirikwa ku butegetsi yanze gusinya ko yeguye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Nzeri 2021 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari Perezida wa Guinée, Alpha Condé, wahiritswe ku butegetsi ndetse agahita afungwa n’igisirikare, kugeza ubu yanze kwemera gushyira umukono ku nyandiko ivuga ko yeguye ku butegetsi.

Alpha Condé wahiritswe ku butegetsi ku gicamunsi cyo ku itariki ya 5 Nzeli 2021, yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yambaye ishati idafunze ibipesu byo hejuru atwawe mu modoka y’umweru mu Mujyi wa Conakry.

Kuri uwo munsi aho yajyanwe hagizwe ibanga n’ubuzima abayemo ntibwongeye kumenyekana, icyakora Jeune Afrique yashyize hanze amwe mu makuru y’aho Alpha Condé aherereye n’ubuzima abayemo.

Abasirikare bafatanyije na Col Mamady Doumbouya ni bo basohoye Alpha Condé mu ngoro ya perezidansi, kuva ubwo ntiyongera kuboneka mu ruhame.

Yajyanywe mu nyubako y’umutwe udasanzwe w’igisirikare cy’igihugu cye iherereye Kaloum, muri kimwe mu bice bigize aho Inteko Ishinga Amategeko ikorera, ubu akaba ari na ho akiri.

Aho afungiye hari urugendo rw’iminota itanu uvuye mu kigo cya gisirikare cy’ahitwa Samory Touré ahakorera Minisiteri y’Ingabo n’ikilometero kimwe uvuye ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu.

Iyi nzu yuzuye mbere gato y’amatora y’umukuru w’igihugu yo mu 2020, yasize Alpha Condé yegukanye intsinzi.

Kugeza ubu Alpha Condé utemerewe kubonana n’abantu bo hanze ndetse akaba atanemerewe kuvugira kuri telefone zigera kuri eshanu yari afite, yabashije kubonana n’umuganga umuvura, umunsi umwe nyuma yo guhirikwa ku butegetsi.

Ku itariki ya 6 NzeLi, Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara, yagiranye ikiganiro kuri telefone na Mamady Doumbouya, amwihanangiriza ko umuryango CEDEAO ikurikiranira hafi ubuzima Alpha Condé abayemo.

Amakuru atangazwa kugeza ubu ni uko Alpha Condé yanze gusinya ko yeguye.
Ikindi ni uko yanze amafunguro agenerwa n’abamuhiritse ku butegetsi ahubwo agashaka ayo ategurirwa n’uwahoze ari umunyagikoni we ku giti cye ukomoka muri Togo nubwo atabyemerewe.

Col Mamady Doumbouya, aherutse guhamagara abaminisitiri bose abasaba gutanga pasiporo zabo ndetse n’imodoka z’akazi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .