Algerie yemejwe nk’igihugu cya kabiri muri Afurika kibashije guhashya malaria

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 22 Gicurasi 2019 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, kuri uyu wa Gatatu ryatangaje ko ibihugu bya Algeria na Argentine byiyongereye mu mubare w’ibyabashije kurandura malaria ku Isi, mu gihe ikomeje guhangana n’iyi ndwara iterwa n’umubu.

OMS yatangaje ko ubu ibihugu 38 bimaze gutangazwa ko bitarangwamo malaria, ikaba ari intambwe nziza ikomeje guterwa.

Umuyobozi wa OMS muri Afurika, Matshidiso Moeti, yagize ati “Algeria yeretse ibindi bihugu bya Afurika ko malaria ishobora gutsindwa burundu binyuze mu miyoborere y’igihugu, ibikorwa bihamye, ishoramari rifatika n’ubumenyi."

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus we yavuze ko ibyo Algerie yakoze bishobora kubera urugero ibindi bihugu bya Afurika mu gushyira iherezo kuri iyi ndwara.

Malaria ikwirakwizwa n’umubu wa Anophèle w’ingore. Mu 2017 habaruwe inshuro zisaga miliyoni 219 iyi ndwara yagaragaye ku Isi n’abantu basaga 400 000 bahitanywe nayo.

Kugira ngo igihugu cyemezwe ko nta malaria ikikirangwamo, bisaba ko kigaragazwa ko cyahagaritse ikwirakwizwa ryayo nibura mu gihe cy’imyaka itatu ikurikirana. Malaria yaherukaga kugaragara muri Algeria na Argentina mu 2013 na 2010 nk’uko bikurikirana.

Algeria ibaye igihugu cya kabiri muri Afurika kitarangwamo malaria, nyuma ya Île Maurice yageze kuri iyo ntego mu 1973.

Argentina yo yabaye igihugu cya kabiri muri Amerika y’Epfo kigeze kuri iyi ntego mu myaka 45 ishize nyuma ya Paraguay yemejwe muri Kamena 2018.

Mu Ugushyingo umwaka ushize OMS yagaragaje ko malaria yiyongereye ku Isi mu 2017, inagaragaza ko u Buhinde bwagabanyije miliyoni eshatu (24%) ku bayirwaye muri uwo mwaka, "ku nshuro ya mbere guhera mu 2011 u Rwanda rukagabanya abarwayi ba malaria ho 430 000 mu 2017 ugereranyije na 2016.”

Leta yafashe ingamba zitandukanye zirimo gutanga inzitiramubu, gutera imiti yica imibu n’ubundi bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kuryama mu nzitiramubu iteye umuti, hakanifashishwa abajyanama b’ubuzima mu kuyirwanya.

Muri Mata 2018 nibwo u Rwanda rwiyunze muri gahunda y’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, yo kugabanya ibibazo bishingiye kuri malaria mo kabiri mu myaka itanu iri imbere, kugeza mu 2023.

Intego ni uko malaria yaba yaranduwe burundu muri Afurika bitarenze umwaka wa 2030 nk’uko biteganywa mu ntego zigamije iterambere rirambye, SDGs.

Muri Algeria hifashishijwe cyane uburyo bwo gutera imiti yica imibu itera malaria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza