00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Algerie: Umubare w’abishwe n’inkongi umaze kugera kuri 69 barimo n’abasirikare

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Kanama 2021 saa 09:09
Yasuwe :
0 0

Abantu 69 barimo n’abasirikare 28 bamaze guhitanwa n’inkongi z’umuriro zadutse mu mashyamba yo mu duce tugera ku 100 hirya no hino muri Algerie.

Mu ntara 17 zigize Algerie, inkongi zagaragaye ahantu harega ku 100 nk’uko Ibiro Ntaramakuru, APS news byabitangaje, ku wa Kabiri nimugoroba.

Izi nkongi zagize ubukana mu duce turimo amashyamba duherereye mu Burasirazuba bw’Umurwa Mukuru, Algers.

Amafoto n’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana ibirimi by’umuriro byongererwa ubukana n’umuyaga maze bikarushaho gukwirakwira mu mashyamba.

Perezida wa Algerie, Abdelmadjid Tebboune yihanganishije imiryango y’ababuze ababo barimo abasirikare bageragezaga kurokora abaturage mu bice bya Bejaiea na Tizi Ouzou, byibasiwe n’iyi nkongi kurusha ibindi.

Minisitiri w’Umutekano, Kamel Beldjoud, yavuze ko iyi mirirmo yatangijwe n’abantu babikoze ku bushake bafite ibyo bagambiriye kuko bitumvikana ukuntu inkongi 50 zatangirira rimwe.

Ibitangazamakuru bya leta muri iki gihugu byatangaje ko hari abantu bamaze gufatwa nka ba nyirabayazana b’izi nkongi.

Ibyaha nk’ibi si ubwa mbere bigaragaye muri Algeria kuva mu myaka mike ishize.

Mu kwezi gushize, Perezida Tebboune yategetse ko hajyaho itegeko rihana ryihanukiriye abatwika amashyamba aho iki cyaha gishobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka 30 byanashoboka kikaba icya burundu mu gihe inkongi yateye urupfu.

Muri iyi minsi ibihugu birimo u Bugeriki, Turikiya na Chypres byibasiwe n’ubushyuhe bukabije bwateye inkongi z’umuriro. Ibi kandi byanagaragaye mu bihugu byo mu Burebgerazuba bwa Amerika.

Abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere batangaje ko no muri Algeria ubushyuhe bwari bwageze kuri dogere 46 kuri uyu wa Gatatu. Iki gihugu kandi cyibasiwe n’ikibazo cy’iburya ry’amazi.

Inkongi z'umuriro wo mu mashyamba zimaze kwica abantu 69 muri Algerie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .