Al Shabaab yicishije amabuye umugore ushinjwa kuryamana n’abagabo 11

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Gicurasi 2018 saa 07:21
Yasuwe :
0 0

Umutwe wa Al Shabaab ugendera ku mahame akaze y’idini ya Islam kuri uyu wa Gatatu wicishije amabuye umugore witwa Shukri Abdullahi Warsame azira ubushurashuzi.

Uyu mugore yiciwe mu ruhame mu mujyi wa Sablale uherereye mu bilometero 220 mu Majyepfo y’Umurwa Mukuru wa Somalia, Mogadishu.

Shukri yishwe nyuma yo guhamywa icyaha cy’ubushurashuzi n’urukiko rwa Al Shabaab, rwemeje ko yaryamanye n’abagabo 11.

Ibinyamakuru bya Al Shabaab byatangaje ko uwo mugore yiyemereye ko yaryamanaga n’abandi bagabo icumi nyuma y’uko umugabo we wa mbere yitabye Imana.

Uyu mugore yabanje gutabwa mu mucanga hasigara ijosi abona guterwa amabuye.

Abaturage bo muri uwo mujyi bari bahamagajwe ngo bakurikirane icyo gikorwa nkuko The East African yabitangaje.

Itangazo Al Shabaab yasohoye rivuga ko barekeye aho gutera uwo mugore amabuye umucamanza amaze kwemeza ko yapfuye.

Umucamanza wa Al Shabaab yavuze ko ibikorwa bya Shukri byamenyekanye ubwo umwe mu bagabo yaryamanaga nabo yamubonanaga n’undi.

Mu Ukuboza umwaka ushize undi mugore witwa Habiba Ali Isak yishwe atewe amabuye nyuma yo kwemera ko yacaga inyuma umugabo we.

Inkiko za Al Shabaab zizwiho gukurikiza itegeko rigendera ku mahame ya Islam rizwi nka Sharia, ryemera ibihano birimo gucibwa bimwe mu bice by’umubiri, kwicishwa amabuye no gukubitirwa mu ruhame.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza