Kwamamaza

Al-Shabaab iri kwitegura kugaba ibitero ku bihugu byo mu karere

Yanditswe kuya 16-08-2016 saa 12:24' na Ntakirutimana Deus


Ihuriro ry’iterambere rihuriyemo ibihugu byo mu karere k’Afurika y’i Burasirazuba (IGAD) riraburira ibihugu bigize akarere ko umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab witeguye kubagabaho ibitero by’ubwiyahuzi.

Uwo mutwe urimo gushinga amashami ya gisirikare agamije kugaba ibitero mu bihugu bya Uganda, Kenya Tanzania na Ethiopia nk’uko raporo ya IGAD igizwe n’amapaji 53 yabigaragaje.

VOA yatangaje ko hari amashami abiri yashinzwe na Ahmed Abdi Godane wahoze ari umuyobozi wa Al-Shabaab agamije kugaba ibitero muri ibyo bihugu.

Umutwe umwe yawise Jaysh Ayman, ugamije kugaba ibitero muri Kenya , Uganda na Tanzania, n’undi wa Jaysh al-Usra ugamije kugaba ibyo bitero muri Ethiopia.

IGAD irasaba ibyo bihugu kujya hamwe bigafata ingingo zikomeye zo kurwanya uwo mutwe muri Somalia, no mu karere.

Zimwe muri zo ni guhanahana amakuru ku bikorwa by’uwo mutwe, gushinga itsinda rihuriwemo n’ibyo bihugu rishinzwe gukurikiranira hafi ibya Al-Shabaab no kumenya ibitero Al-Shabaab iba itegura.

Al-Shabaab yakunze kugaba ibitero muri Kenya byagiye byica benshi, nyuma ingabo z’icyo gihugu zifata umwanzuro wo kujya kuyikumira muri Ethiopia.

Ingabo za Kenya ntizahiriwe n’urugendo muri icyo gikorwa kuko waje kubatungura, wica ingabo za Kenya zirenga 100.

Uwo mutwe kandi wagiye wica ingabo za Uganda n’izo mu bindi bihugu ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia.

Twitter: @Ntakirutadeus
[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved