Kwamamaza

Akanama ka Loni karatorera kongera ingabo muri Sudani y’Epfo

Yanditswe kuya 12-08-2016 saa 09:13' na Philbert Hagengimana


Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi karatorera umwanzuro wo kohereza izindi ngabo zo gufasha izisanzwe muri Sudani y’Epfo nubwo ari gahunda idashyigikiwe n’iki gihugu.

Kuva mu mpera z’umwaka wa 2013, intambara ni urudaca hagati y’ingabo za Leta ya Perezida Salva Kiir n’abarwanyi ba Riek Machar wari Visi Perezida.

Mu Kinyarwanda bavuga ‘aho inzovu zirwaniye, ibyatsi ni byo bihababarira’, abaturage b’icyo gihugu, cyane cyane rubanda rugufi, bamaze kuhasiga ubuzima, abandi bavuye mu byabo, abasigaye na bo inzara ndetse n’indwara z’ibyorezo biri hafi kubamara.
Hashize umwaka ibyo bice byombi bishyize umukono ku masezerano y’amahoro, ariko ntacyo yigeze ahindura, ahubwo ibintu byarushijeho kuba bibi.

Ibyo byatumye Leta zunze Ubumwe za Amerika zishyikiriza Umuryango w’Abibumbye, ku gitekerezo cyo kohereza intumwa 4000 zo gutera ingabo mu bitugu abandi 12.000 basanzwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo.

Soudani y’Epfo yahise yamaganira icyo gitekerezo, ishinja Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushaka kuyigabiza ikoresheje imbaraga za gisirikare.

Loni ngo si ngombwa ko Sudani igishwa inama

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko bidakwiye ko Sudani y’Epfo ibanza kubyemera ngo habone gufatwa icyemezo cyo kongera umubare w’abajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.

Nk’uko Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) dukesha iyi nkuru ibitangaza, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kanama, biteganyijwe ko Akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, gaterana i New York, kagatorera umwanzuro wo kohereza 4000 biyongera ku bandi 12.000 basanzwe mu butumwa muri Sudani y’Epfo (MINUSS/UNMISS).

Ubwo ako kanama kateranaga kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kanama gategura igikorwa cyo gutorera uwo mwanzuro, ibihugu bigera ku 10 muri 15 bikagize byemeranyaga ku bwihutirwe kw’ikibazo cy’umutekano muri Sudani y’Epfo, ariko hari hakiri ingingo nyinshi mu bya tekiniki zari zikigibwaho impaka.

Ingabo z’u Rwanda nazo ziri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved