Mu itangazo Air Namibia yashyize hanze kuwa 11 Gashyantare, yavuze ko iki cyemezo cyatangiye kubahirizwa kuri uyu wa Kane, ndetse imenyesha abari bararangije kugura amatike ko bazasubizwa amafaranga yabo.
Air Namibia ifunze mu gihe yari imaranye igihe ibibazo by’amikoro. Minisitiri w’Imari muri iki gihugu, Ipumbu Shiimi aherutse gutangaza ko byatewe ahanini n’imicungire mibi.
Ipumbu Shiimi yavuze ko mu byateye igihombo Air Namibia harimo ko mu byerekezo 19 yakoraga ibigera kuri 15 nta nyungu yabikuragamo, umubare munini w’abakozi ndetse n’indege zitajyanye n’igihe. Gufunga kwa Air Namibia kuje kandi gukurikira ukwegura kw’Inama y’ubutegetsi yayo kwabayeho ku wa 3 Gashyantare 2021.
BBC ivuga ko yi nama y’ubutegetsi yeguye kuko yashinjaga Guverinoma ya Namibia kwivanga mu mikorere yayo.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane aribwo inzego bireba muri Namibia zari guterana zikareba uko imitungo y’iyi sosiyete yagabanywa abayifitemo imigabane.
Air Namibia yahise isezerera abakozi 636 yari ifite, ivuga ko izabaha umushahara w’amezi 12 nk’imperekeza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!