Afurika y’Epfo: Zuma yateye utwatsi ANC yamusabaga kwegura

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 5 Gashyantare 2018 saa 01:50
Yasuwe :
3 0

Mu gihe habura umwaka umwe ngo manda ye ya kabiri ari nayo ya nyuma irangire, Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, ushinjwa ibyaha birimo ruswa,yateye utwatsi ishyaka rye rya ANC ryamusabaga ko yegura.

Ku Cyumweru nibwo abayobozi bakuru mu ishyaka rya ANC riri ku butegetsi ndetse na Zuma bakoze inama ariko kugeza ubu ibyavugiwemo ntibiratangazwa.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ibitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo byemeje ko muri iyi nama Zuma yasabwe kwegura ariko akabitera utwatsi, bikaba biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere abifuza ko yegura baza kongera guhura.

Amakuru yo kuba Zuma yanze kwegura yanatangajwe na Julius Malema uyobora ishyaka ritavuga rumwe na leta, aho abinyujije kuri Twitter yatangaje ko Zuma yavuze ko niba babishaka bafata umwanzuro wo kumweguza ariko we ntabyo yakora.

Ati ”Yanze kwegura, arababwira ngo bafate icyemezo cyo kumukuraho niba ari ko bifuza kubikora kuko nta kibi yakoreye igihugu. Yagaragaje ko yakurikije ibyo asabwa n’amategeko byose birimo no kwishyura amafaranga.”

Zuma ashinjwa ibyaha bigera kuri 18 ibya ruswa, kwinjiza amafaranga atemewe mu bukungu bw’igihugu, kunyereza imisoro n’ibindi. Ibi byaha bivugwa ko yabikoze kuva mu 1990, ubwo yakoraga mu bijyanye no kugura intwaro byatangiye kuvugwa mu 2005 ariko ubushinjacyaha buhagarika kumukurikirana mu 2009. Ibi byose ariko Zuma arabihakana.

Umwaka ushize urukiko rukuru rwakiriye ikirego cy’ishyaka Democratic Alliance rya Julius Malema, ryasabaga ko Zuma akomeza gukurikiranwa kuri ibi byaha.

Anashinjwa gukorana bya hafi n’umuryango w’abaherwe b’Abahindi witwa Gupta, ushinjwa gutuma leta ifata ibyemezo bibogamye kubera ruswa utanga.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza