Afurika y’Epfo yemeye gusinya amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 1 Nyakanga 2018 saa 05:36
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda wa Afurika y’Epfo, Robert Haydn Davies, yatangaje ko iki gihugu cyemeye gushyira umukono ku masezerano ashyiraho Isoko rusange ry’umugabane wa Afurika, AfCFTA, riheruka kwemezwa n’ibihugu 44 byasinyiye amasezerano i Kigali muri Werurwe uyu mwaka.

Ubwo aya masezerano yashyirwagaho umukono kuwa 21 Werurwe 2018, Afurika y’Epfo na Nigeria nk’ibihugu bifite ubukungu bukomeye kuri uyu mugabane ntibyahise biyemeza, nubwo kuri Afurika y’Epfo ho Perezida Cyril Ramaphosa yari mu Rwanda.

Guverinoma y’icyo gihugu, kuri iki Cyumweru yashyize hanze amashusho yerekana Minisitiri Rob Davies avuga ko iki gihugu kigiye gusinya AfCFTA, mu gihe abayobozi bacyo bitabiriye Inama ya 31 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Afurika Yunze Ubumwe, iri kubera i Nouakchott muri Mauritania.

Yagize ati “Afurika y’Epfo irasinya amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika uyu munsi hamwe n’amasezerano y’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa na serivisi. Impamvu yonyine tutasinyiye i Kigali ni uko Itegeko nshinga ryacu rigena ko ku masezerano mpuzamahanga hagomba kubanza kubaho ibiganiro, ibyo byose byarakozwe ku buryo turasinya uyu munsi.”

Yashimangiye ko baraza gushyira umukono kuri aya masezerano, mu minsi mike uwo mushinga ukagezwa mu nama y’abaminisitiri nayo ikawushyikiriza Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo wemeze burundu.

Mu isinywa rya AfCFTA i Kigali, Perezida Ramaphosa ntiyigeze anyuranya na bagenzi be ku kamaro k’iri soko rusange rya Afurika, ariko yavuze ko hakenewe ibiganiro byimbitse mu gihugu cye mbere y’uko hafatwa umwanzuro wa nyuma ugaragaza aho iki gihugu cy’igihangange muri Afurika gihagaze.

Kugeza ubu u Rwanda, Kenya, Ghana, Niger, Mali na Swaziland byamaze gutanga impapuro muri AU byiyemeza gushyira mu bikorwa ayo masezerano ashyiraho Isoko Rimwe.

Ni isoko byitezwe ko rizazana impinduka mu buryo ibihugu by’uyu mugabane bikorana ubucuruzi, rikazahuriza miliyari 1.2 z’abatuye Afurika ku isoko rusange ry’umusaruro mbumbe wa tiriyali 2.19$. Aya masezerano azatangira gushyirwa mu bikorwa namara kwemezwa burundu n’ibihugu 22 bigize AU.

Perezida Cyril Ramaphosa yari mu Rwanda muri Werurwe ubwo AfCFTA yemezwaga, ashyira umukono ku nyandiko yerekana ubushake bwo kuyishyira mu bikorwa, ariko ategereza ko haba ibiganiro mu gihugu cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza