Afurika y’Epfo yatangiye gukomanyirizwa mu bindi bihugu nyuma yo kwibasira abanyafurika

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 6 Nzeri 2019 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Ibihugu bitandukanye bya Afurika, byakoze ibikorwa bigaragaza kwitandukanya n’ubwicanyi buri gukorerwa Abanyamahanga muri Afurika y’Epfo ndetse hamwe harangwa n’ibikorwa byo kwihorera ku Banyafurika y’Epfo baba muri ibyo bihugu.

Hagati yo ku Cyumweru no ku wa Gatatu ibitero byibasiye amaduka y’abanyamahanga barayasahura mu gace k’ubucuruzi ko mu mujyi wa Johannesburg.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri icyo gihugu, Naledi Pandor, yavuze ko ubwo bwicanyi ari ikimwaro ku gihugu cye.

Ati “Guverinoma yacu ibabajwe n’ubwicanyi buri gukorerwa abanyamahanga bo mu bihugu bya Afurika batuye muri Afurika y’Epfo”

Amashusho n’amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana uburyo Abanyanijeriya bahohotewe muri Afurika y’Epfo, byarakaje cyanye Abaturage ba Nigeria bituma bafata umwanzuro wo kwihorera.

Ku wa Kabiri no ku wa Gatatu Abanyafurika y’Epfo abafite ubucuruzi muri Nigeria baratewe mu mijyi itandukanye yo muri Nigeria, bavuga ko ari ibikorwa byo kwihorera ku bwicanyi bagenzi babo bakorewe muri Afurika y’Epfo.

Mu rwego rwo guhosha uburakari, ku wa Gatatu Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Nigeria, Geoffrey Onyeama yabwiye abanyamakuru ati “Hari inkuru nyinshi zivuga ko abaturage ba Nigeria biciwe muri Afurika y’Epfo, basimbutse mu magorofa cyangwa batwitswe, ntabwo ariko byagenze.”

Yongeyeho ko nubwo bivugwa ko ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyanijeriya byatwitswe, nta bimenyetso byerekana ko hari Umunyanijeriya wapfuye.

Minisitiri Onyeama yasabye Abanyanijeriya guhagarika ibikorwa byo kwihorera ku baturage ba Afurika y’Epfo batuye muri Nigeria.

Icyakorfa ku wa Gatatu Nigeria yatangaje ko itazitabira inama y’ubukungu bw’Afurika (World Economic Forum on Africa) iri kubera muri Cape Town mu rwego rwo kugaragaza ko idashyigikiye ibiri gukorerwa abanyafurika.

Icyo gihe kandi Perezida Buhari, yohereje intumwa muri Afurika y’epfo zo kugaragaza akababaro Nigeria.

Hirya no hino muri Afurika

Uretse ibikorwa byo kwihorera muri Nigeria, no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo abamagana ibiri kubera muri Afurika y’Epfo bateye ahakorera abahagarariye Afurika y’Epfo muri icyo gihugu, bamenagura amadirishya y’inyubako, byakurikiwe n’imyigaragambyo yabereye kuri Ambasade ya Afurika y’Epfo mu mujyi wa Kinshasa.

Indege za Tanzania, nazo zikaba zahagaritse ingendo zazo zerekeza mu mujyi Johannesburg kubera ubwicanyi nkuko byatangajwe na Minisitiri wo gutwara ibintu n’abantu muri icyo gihugu, Isack Kamwelwe.

Igihugu cya Madagascar nacyo cyanzuye ko gisubitse umukino wa gishuti cyari gifitanye n’icyo gihugu kubera ibyo bibazo by’umutekano.

Radiyo Hot FM ikunzwe cyane muri Zambia yatangaje ko ihagaritse gucuranga indirimbo z’Abahanzi bo muri Afurika y’Epfo mu rwego rwo kwerekana ko idashyigikiye ibiri kubera muri icyo gihugu.

Ubwicanyi bwatangiye muri Afurika y’Epfo ubwo abashoferi b’amakamyo batambikaga ibiti mu muhanda mu ntara ya KwaZulu-Natal, bagatangira imodoka barwanya guhabwa akazi ko gutwara ibinyabiziga ku banyamahanga.

Abaturage bashinja abanyamahanga kubatwara imirimo kubera umubare w’abashomeri bari muri Afurika y’Epfo.

Ubushomeri muri icyo gihugu buri kuri 28%, bakavuga ko aricyo kigero kiri hejuru kuva ubushakashatsi ku murimo bwatangira gukorwa muri icyo gihugu mu myaka 11 ishize.

Abanyafurika b'abanyamahanga bari kwibasirwa muri Afurika y'Epfo
Ibihugu bitandukanye byatangiye kwamagana Afurika y'Epfo ku biri kubera muri icyo gihugu
Muri Nigeria hatangiye imyigaragambyo kubera abaturage babo bari kwibasirwa muri Afurika y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza