Afurika y’Epfo yatangaje ko abakora mu buzima aribo bazaherwaho kuko bugarijwe n’ubwandu bushya bwa Coronavirus.
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ndetse n’abayobozi bakuru bari ku kibuga cy’Indege cya OR Tambo International aho bakiriye inkingo za AstraZeneca zakozwe n’Ikigo cya Serum Institute cyo mu Buhinde.
Abahanga muri siyansi ndetse n’abakora mu by’ubuzima bari baherutse kunenga leta ko idashyira imbaraga mu kuba babona urukingo.
Ikigo Serum Institute cyo mu Buhinde cyatangaje ko kizohereza izindi dose 500.000 muri uku kwezi zikazagera ku bakora mu bikorwa by’ubuzima bagera kuri miliyoni 1,25.
Izi nkingo za Coronavirus zije mu gihe mu gihugu imibare y’abamaze kwandura igera kuri miliyoni 1,4 harimo 44.000 bapfuye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!