00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo yagurishije imigabane ingana na 51% ya Kompanyi ya ’South African Airways’

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 12 Kamena 2021 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yagurishije imigabane ingana na 51% ya Kompanyi y’Indege ya South African Airways (SAA), nyuma yuko ihuye n’ibihombo bikomeye ikananirwa kwishyura imyenda yari ifite, bigatuma leta iyishoramo amafaranga kuva mu Ukuboza 2019 kugira ngo idahagarara burundu.

South African Airways yaguzwe na Takatso consortium igizwe na sosiyete y’ishoramari ya Harith Global Partners n’indi yitwa Global Aviation, ndetse ku ikubitiro ikazayishyiramo miliyoni 221z’amadolari zizayizahura hagati y’amezi 12 na 36.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa 11 Kamena 2021, Ministiri ushinzwe sosiyete z’ubucuruzi muri iki gihugu, Pravin Gordhan, yavuze ko Guverinoma ya Afurika y’Epfo yemeye kugira umufatanyabikorwa mu by’imari uzatwara imigabane ya South African Airways ingana na 51% naho Guverinoma igasigarana 49%.”

Reuters yatangaje ko leta ya Afurika y’Epfo igurishije kimwe cya kabiri cy’imigabane ya South African Airways nyuma yo kuyitangaho arenze miliyoni 568 z’amadolari ya Amerika.

Pravin Gordhan yongeyeho ati “Impamvu nyamukuru yo kwemera umufatanyabikorwa ni ukugira ngo twongerere ubufasha bukenewe muri SAA, bwaba ubufasha bw’ikoranabuhanga, umutungo, cyangwa imikorere muri rusange kugira ngo iyi kompanyi itere imbere.”

Yongeyeho ati “Tugiye guhangana na Kompanyi zikomeye ku Isi, biradusaba kureba kure ndetse tugakora tutikoresheje.”

South African Airways, ni imwe muri sosiyete zikomeye muri Afurika gusa yahombejwe n’ibibazo bya ruswa byaranze ubutegetsi bw’uwahoze ari Perezida Jacob Zuma, kuva mu 2009 kugeza mu 2018.

Iyi Kompanyi yari yarahombye ku buryo itari igishoboye no kwishyura imishahara yuzuye y’abakozi ikoresha ndetse kuva mu 2011 kugeza uyu munsi ntirabona inyungu, yabeshwagaho n’inkunga zitandukanye.

Icyorezo cya Covid-19 kimaze kuza, ibibazo bya SAA byariyongereye kuko ingendo z’indege zarahagaritswe ndetse biza kuba akarusho ubwo muri iki gihugu hageraga Coronavirus yihinduranyije bituma ingendo zisa nk’izongeye guhagarara.

Guverinoma ya Afurika y'Epfo yagurishije imigabane ingana na 51% bya Kompanyi y'Indege ya South African Airways

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .