Mu ijambo yagejeje ku baturage kuri uyu wa Mbere, Ramaphosa yavuze ko icyorezo gikomeje kwiyongera, aho abandura muri iyi minsi barusha ubwinshi abanduraga mu ntangiriro z’icyorezo umwaka ushize.
Yavuze ko uhereye mu mpera za Ukuboza 2020, hamaze kwandura abantu bagera ku bihumbi 190 mu gihe kuri ubu mu bitaro harimo abasaga ibihumbi 15.
Zimwe mu ngamba zari zafashwe mu mpera za Ukuboza zizakomeza gushyirwa mu bikorwa zirimo nko gufunga utubari, ahahurira abantu benshi nko muri pariki n’ahandi ho kwidagadurira.
Perezida Ramaphosa yavuze ko mu mihango yo gushyingura hakomeje kuba hamwe mu hakwirakwiza icyorezo.
Yavuze ko igihugu cye cyamaze gutumiza miliyoni 20 z’inkingo za Coronavirus, zikaba zizatangira gutangwa mu mezi make ari imbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!