00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo : Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Zuma cyo gusubika igifungo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Nyakanga 2021 saa 04:54
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwo muri Afurika y’Epfo rwateye utwatsi icyifuzo cya Jacob Zuma wahoze ari umukuru w’igihugu, wasabaga ko igifungo cye gisubikwa nyuma y’umunsi umwe yishyikirije polisi ngo atangire igihano cy’igifungo cy’amezi 15 yakatiwe.

Kugeza ubu Zuma afunzwe nyuma y’aho Urukiko rw’Ikirenga rumukatiye gufungwa amezi 15 azira kwanga kwitaba Komisiyo Ishinzwe Kugenzura Ibyaha bya Ruswa byaranze ingoma ye kuva mu 2009 kugeza mu 2018, ubwo yamukoragaho iperereza.

Nubwo yishyikirije polisi mu ijoro ryo ku wa Gatatu, Zuma ntabwo yemera igihano yakatiwe.

Yatanze ubusabe bwo kurekurwa biteganyijwe ko buzasuzumwa n’Urukiko Rushinzwe Itegeko Nshinga, ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

Hagati aho ariko Umucamanza mu Rukiko Rukuru rwa Pietermaritzburg ukurikirana urubanza rwa Zuma, yamaganye ubu busabe.

Bamwe mu bashyigikiye Zuma bigaragambije mu bice bitandukanye byo mu Ntara ya KwaZulu-Natal atuyemo batwika amapine mu mihanda, bamagana ifungwa rye.

Jacob Zuma ashinjwa kuba yaremereye bamwe mu bagize ikigo cya Gupta afitemo inyungu, kugira uruhare mu byemezo yafashe birimo ibirebana n’amasezerano akomeye y’ubucuruzi ndetse n’ibyo gushyira abaminisitiri mu myanya.

Urukiko rwanze icyifuzo cya Zuma uherutse kwishyikiriza polisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .