00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Urukiko rugiye kongera gusuzuma igifungo cya Zuma

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 12 Nyakanga 2021 saa 10:42
Yasuwe :
0 0

Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo agiye gusubira imbere y’Urukiko arusaba kongera gusuzuma igifungo cy’amezi 15 yakatiwe kubera kurusuzugura.

Ku wa 29 Kamena 2021 ni bwo Zuma yakatiwe umwaka n’amezi atatu kubera kwanga kwitaba urukiko ngo yisobanure ku byaha bya ruswa akurikiranyweho. Kuko yasomewe adahari yasabwe kwishyikiriza polisi mu gihe kitarenze iminsi itanu kugira ngo agezwe muri gereza, ari nabyo yakoze mu cyumweru gishize.

AFP yatangaje ko kuri uyu wa Mbere ari bwo asaba urwo rukiko gukuraho icyo gifungo.

Byitezweho ko itsinda rye rigaragariza abacamanza ko icyo gihano kitajyanye n’ibyo yari yakoze kubera ubuzima bwe butameze neza, ndetse ko gikwiye gukurwaho kubera imyaka 79 agezemo n’ubuzima butifashe neza, akaba atanahunga ubutabera ajya mu kindi gihugu kubera icyorezo gikomeje guca ibintu.

Iburanisha Zuma yanze kwitabira ni iryabaye muri Gashyantare 2021, mu rubanza akurikiranyweho gukoresha ububasha afite mu nyungu bwite n’ibindi birimo kunyereza umutungo na ruswa.

Zuma yashyiriweho komisiyo ishinzwe iperereza kuri ibyo byaha mu minsi ya nyuma ku butegetsi, yari ikuriwe n’Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Raymond Zondo.

Inshuro zose yahamagajwe n’iyo komisiyo yitabye rimwe, ubundi ashinja Zondo kubogama ntiyongera kwitaba. Yagiye yitwaza ko arwaye ndetse afite izindi manza agomba kwitegura.

Yongeye kugaragara mu rukiko mu Ugushyingo 2020 ariko nabwo ahagarika kwitaba ataratangira kubazwa no kwiregura ku byaha akurikiranyweho.

Urukiko rugiye kongera gusuzuma igifungo cy'amezi 15 Jacob Zuma aherutse guhabwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .