Afurika y’Epfo: Umugambi wo kweguza Perezida Zuma waburijwemo

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 8 Kanama 2017 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, yarokotse umugambi w’abadepite bamwe bari biyemeje kumweguza itora ryakozwe mu ibanga kuri uyu wa Kabiri, ryari rishyigikiwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bifuzaga ko akurwaho icyizere bitewe n’ibirego bya ruswa n’ubukungu bw’igihugu bukomeje kugana mu manga.

Associated Press yatangaje ko Zuma yaherukaga guhonoka umugambi nk’uyu izindi nshuro esheshatu, uyu munsi wo ukaba wari uwa mbere icyemezo cyari kigiye gufatwa mu itora ry’ibanga, byemejwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Baleka Mbete.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari biteguye ko abagize ishyaka African National Congress rya Zuma na bo baza gutora agakurwaho icyizere agahita yeguzwa, nyamara icyatunguranye ni uko ibyavuye mu itora bigitangazwa, abagize ANC bahise bavuza urwamo rw’ibyishimo ndetse abari hanze batangira kubyina.

Mu itangazo iri shyaka ryahise risohora, ryagize riti “Turashimangira ko tutazigera dushyigikira cyangwa ngo dutore umwanzuro ushobora gushegesha igihugu cyacu.”

Umuyobozi w’uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi mu ishyaka Democratic Alliance, Mmusi Maimane, mbere y’itora yari yasabye abadepite kwirinda gusubiza igihugu inyuma.

ANC ni yo ifite imyanya 249 mu badepite 400 bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo, ariko imyanya itanu ya ANC ntirimo abantu. Itora ryo kweguza Zuma ryari rikeneye amajwi 201 ngo rishoboke, ariko rirananirana.

Muri Afurika y’Epfo hamaze igihe hari imyigaragambyo yamagana Zuma wagiye ku butegetsi mu 2009 abandi bakigaragambya bamushyigikiye, mu gihe manda ye igomba kurangira mu 2019 ubwo hazaba andi matora y’abadepite, nyuma na bo bagatora Umukuru w’igihugu nk’uko bikorwa muri icyo gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza