00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Umubyeyi yajugunye umwana ari mu igorofa ubwo inyubako yabo yatwikwaga

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 14 Nyakanga 2021 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Umubyeyi wo mu Mujyi wa Durban uri mu Ntara ya KwaZulu-Natal mu Burasirazuba bwa Afurika y’Epfo, yajugunye umwana ari mu igorofa ubwo inyubako barimo yatwikwaga n’abigaragambya.

Amashusho BBC yahererekanyije cyane kuri uyu wa 13 Nyakanga 2021, agaragaza uwo mugore ari mu igorofa yo hejuru mu nyubako yacumbaga umwotsi, maze akajugunyira umwana muto abantu bari hasi mu muhanda baramusama.

Amakuru avuga ko umwana na nyina bongeye guhuzwa nta n’umwe ufite ikibazo.

Kuva Jacob Zuma wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo yishyikiriza polisi mu cyumweru gishize nyuma y’igifungo cy’amezi 15 yakatiwe n’urukiko kubera kurusuzugura, imyigaragambyo ikomeje gukorwa n’abamushyigikiye batwika inzu bakanasahura mu Ntara ya KwaZulu-Natal avukamo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .