00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Samsung yakuye ku murongo televiziyo zayo zose zibwe mu myigaragambyo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Kanama 2021 saa 03:46
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga, Samsung yatangaje ko yamaze gufunga televiziyo zose zibwe mu bubiko bwayo mu myigaragambyo iherutse, kugira ngo abazibye batabasha kuzikoresha.

Guhera muri Nyakanga uyu mwaka mu ntara za Gauteng na KwaZulu Natal habereye imyigaragambyo yabayemo n’ibikorwa by’ubujura no gusahura amaduka n’indi mitungo.

Hari ububiko bwa televiziyo za Samsung bwatewe n’abigaragambyaga muri KwaZulu Natal, bajyamo baraziba.

Samsung yatangaje ko buri televiziyo mu zibwe yari ifite nimero yayo bwite (serial number), kandi ko hari harimo na porogaramu y’ikoranabuhanga yifashishwa mu gukura ku murongo televiziyo yose mu zikorwa n’iyo sosiyete, yacurujwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu gihe imwe muri izo televiziyo yatse, hari ikoranabuhanga rya Samsung rihita rireba niba iyo televiziyo iri ku rutonde rw’izaguzwe mu buryo bwemewe n’amategeko, ryabona itarabonetse mu buryo buboneye, igahita yifunga.

Bivuze ko kugira ngo yake bisaba gusubira kuri Samsung, akaba aribo bayisubiza ku murongo.

Ubu buryo bwashimwe na benshi mu baturage ba Afurika y’Epfo, bavuze ko bizafasha mu guhashya ibikorwa by’ubujura bimaze igihe biyogoza icyo gihugu.

Televiziyo za Samsung zibwe muri Afurika y'Epfo zigiye gukurwa ku murongo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .