Afurika y’Epfo: Perezida Zuma yatangiye kwishyura amafaranga yari amukozeho

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 13 Nzeri 2016 saa 01:51
Yasuwe :
0 0

Ni kenshi Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, yasabiwe kwegura ku mwanya w’umukuru w’iki gihugu bitewe no gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu ze bwite, ariko akarengererwa n’abo mu ishyaka akomokamo rya ANC, rifite imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko muri icyo gihugu.

Icyo gihe Zuma yaziraga akayabo k’amafaranga asaga miliyoni 23 z’amadolari ya Amerika yavanye mu isanduku ya Leta akajya kuyakoresha mu kuvugurura inyubako ye iherereye i Nkandla mu Ntara ya KwaZulu-Natal.

Urukiko rw’Ikirenga ndetse n’ururengera Itegeko Nshinga zamutegetse kwishyura ayo mafaranga.

Perezida Zuma yaje kunanirwa kuyishyura hashyirwaho Komisiyo yari ishinzwe kureba uburyo ayo mafaranga yayishyura, ari na yo yasabye ko Zuma yabanza kwishyura ibihumbi 500 by’amayero ayandi na yo akazagenda ayishyura nyuma.

Icyo gice rero ngo Zuma yamaze kucyishyura nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu ku wa Mbere tariki ya 12 Nzeri 2016.

Batangaje ko yishyuye akabakaba ibihumbi 500 by’amayero ni ukuvuga asaga miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda, angana na 3% by’ayo yategetswe kwishyura nk’uko Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa(RFI) yabitangaje.

Ayo mafaranga ngo yishyuwe biciye mu ideni yahawe na banki, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Zuma bo bifuza ikimenyetso cyerekana ko yayishyuye.

Bamwe mu basaba icyo gihamya, barimo Mabine Seabe, umuvugizi wa Alliance démocratique, ishyaka rihanganye cyane na ANC.

Abasesenguzi batandukanye mu by’imari bakomeje kwibaza uburyo Zuma w’imyaka 74 ashobora kugurizwa na banki inguzanyo azishyura mu myaka 20, akishyura buri kwezi hafi icya kabiri cy’umushahara we.

Ibikorwa n’imyitwarire ya Perezida Zuma yagize bituma bamwe mu banyafurika y’Epfo batera icyizere ishyaka rya ANC, ryari risanzwe riza imbere mu matora bitewe n’uko rinakomokamo Nelson Mandela warwanyije ivanguraruhu(apartheid) muri icyo gihugu.

Perezida Zuma yagiye ku gitutu gikomeye kinatuma bamwe mu barwanashyaka ba ANC bashaka ko ava ku buyobozi bw’iryo shyaka ku bw’uburakari batewe no gutsindwa mu matora y’inzego z’ibanze yabaye mu kwezi gushize.

Iyi ni yo nyubako Zuma yubakishije amafaranga ya Leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza