00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Perezida Ramaphosa yagizwe umwere ku byaha bya ruswa no kubeshya abadepite

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 1 Nyakanga 2021 saa 05:07
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ikirenga muri Afurika y’Epfo rwagize umwere Perezida Cyril Ramaphosa, ku byaha bya ruswa no kubeshya Abadepite yari yashinjwe n’urwego rushinzwe kuyirwanya.

News 24 yatangaje ko Perezida Ramaphosa yashinjwaga n’urwo rwego kubeshya Abadepite abishaka, ubwo yabasobanuriraga inkomoko y’amadolari ibihumbi hafi 35 yahawe mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora ishyaka rya ANC riri ku butegetsi, byabaye mu 2017 akiri Visi Perezida wa Jacob Zuma.

Abatavuga rumwe na we bamusabye gusobanura inkomoko y’ayo mafaranga kugira ngo harebwe ko atabonetse mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kubera ko atari ahazi neza ubwo yajyaga gusobanurira inteko, Ramaphosa yavuze ibinyuranye n’ukuri maze ahita aregwa kudasobanura inkomoko y’ayo mafaranga no kubeshya Inteko Ishinga Amategeko.

Nyuma yaho yaje kuganira n’abari bashinzwe ibyo bikorwa bagaragaza inkomoko yayo, bavuga ko yatanzwe na Sosiyete ya Bosasa.

Urukiko rw’Ikirenga rwavuze ko Umushinjacyaha, Busisiwe Mkhwebane, yibeshye ubwo yagaragazaga ko Perezida Ramaphosa yabeshye Abadepite abishaka kuko nyuma yo gusanga yibeshye mu byo yabwiye Inteko ko amwe muri ayo mafaranga yari ayoherereje umuhungu we kubera akazi akora; yahise ayandikira ibaruwa ibinyomoza asobanura neza inkomoko yayo.

Ibyo byatumye rwanzura ko Perezida Ramaphosa ari umwere. Ni umwanzuro rufashe mu minsi ibiri rukatiye amezi 15 y’igifungo uwo yasimbuye ku butegetsi Jacob Zuma, kubera ibyaha bya ruswa byamuhamye.

Perezida Cyril Ramaphosa yagizwe umwere ku byaha byo kubeshya Abadepite na ruswa yashinjwaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .