00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Perezida Cyril Ramaphosa agiye gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Zuma

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Kanama 2021 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yahamagajwe nk’umutangabuhamya mu rubanza ruregwamo Jacob Zuma wahoze ayobora iki gihugu, aho aregwa ibyaha bijyanye na ruswa no gukoresha nabi umutungo w’igihugu.

Ibyaha Jacob Zuma ashinjwa yabikoze yayoboraga Afurika y’Epfo aho yakoranye n’Umuryango w’abakire uzwi nka ‘Gupta family’ mu kunyereza umutungo wa Leta.

Bitewe kandi ngo n’umubano Zuma yari afitanye n’uyu muryango, hari aho wamutegekaga kugena zimwe mu ngamba za politiki no gushyiraho abaminisitiri.

Iyi mikoranire itemewe bibarwa ko yaba yarahombeje Leta ya Afurika y’Epfo agera kuri miliyari 81$. Gusa yaba Zuma cyangwa uyu muryango ntibemera ibi birego.

Amakuru dukesha BBC avuga ko Cyril Ramaphosa ari bwitabe urukiko nk’umutangabuhamya kuri uyu wa 11 Kanama 2021, kugira ngo avuge niba hari icyo azi kuri ibi birego nk’umuntu wari umuyobozi wungirije w’ishyaka riri ku butegetsi rya ANC.

Jacob Zuma wayoboye Afurika y’Epfo kuva mu 2009 kugeza mu 2018 amaze igihe gito akatiwe n’urukiko gufungwa amezi 15 kubera kurusuzugura ubwo yangaga kwitaba ngo yisobanure kuri ibi byaha bya ruswa.

Perezida Cyril Ramaphosa agiye gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Jacob Zuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .