Kwamamaza

Afurika y’Epfo:Minisitiri w’Imari yanze kwitaba polisi

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 21:49' na Tombola Felicie


Minisitiri w’Imari muri Afurika y’Epfo, Pravin Gordhan yaraye atangaje ko atazitaba polisi yo muri icyo gihugu yamutumije kuza kwisobanura kubyaha akekwaho byo kuba intasi cyangwa maneko.

Ku wa Gatatu tariki ya 24 Kanama 2016 nibwo Minisitiri Pravin yasohoye itangazo rigira riti "nta tegeko na rimwe rintegeka kwitaba urwandiko rw’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ruswa no gukora ubugenzacyaha,ntabwo nzajyayo.”

Inkuru dukesha BBC ivuga ko Minisitiri Pravin akekwaho gukora ubugenzuzi kuri perezida Zuma n’abandi bayobozi muri politiki yifashishije itsinda yashyizeho kumufasha rikorera mu biro bye ariko ibi uyu muminisitiri arabihakana.

Mu nyandiko yandikiye iryo shami rya polisi rishinzwe ubugenzacyaha no kurwanya ruswa yatangaje ko ibyo birego byose byahimbwe n’abashinzwe imisoro muri icyo gihugu yayoboye guhera mu 1999 kugeza mu 2009 akaba yarabasabye gutanga ibisobanuro kuri guverinoma yari iriho bityo ibyo bikaba ari uburyo bwo gutuma batakurikiranwa ku bijyanye no kunyereza imisoro.

Minisitiri Pravin ati" Icyo nzicyo ni uko iri tsinda ryujuje inshingano zaryo rikurikije amategeko.”

Muri Werurwe uyu mwaka,uyu muminisitiri ngo yagiye abona inyandiko zimutera ubwoba ziturutse muri polisi n’ubundi zishingiye kuri icyo kibazo.

Pravin Gordhan yavutse tariki ya 12 Mata mu 1949 ahitwa Durban muri Afurika y’Epfo.

Ubu ni minisitiri w’Imari, umwanya yagiyeho avuye ku mwanya wa minisitiri ushinzwe amakoperative kuva 2009 kugeza 2014.

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved