Mthembu yari umwe mu baza ku ruhembe rw’abashinzwe guhangana na COVID-19, muri iki gihugu gikomeje kuzahazwa n’iki cyorezo. Uyu mugabo yabaye uwa kane mu bagize Guverinoma ya Afurika y’Epfo banduye Coronavirus.
Ku wa 11 Mutarama 2021 nibwo Mthembu yatangaje ko yanduye Coronavirus nyuma yo kugaragaza bimwe mu bimenyetso byayo. Yari ashinzwe itumanaho ndetse ni we watangaga ubutumwa bwa Guverinoma.
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yavuze ko Mthembu yapfuye muri iki gitondo, yemeza ko urupfu rwe ari igihombo ku gihugu muri rusange.
Yavuze ko “Minisitiri Mthembu yari umuyobozi w’intangarugero, impirimbanyi n’uwaharaniye ubwigenge na demokarasi. Yari akunzwe, yubashywe n’inshuti ze na bagenzi be. Urupfu rwe rusigiye igihombo igihugu cyacu.”
Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bya Afurika byugarijwe cyane na COVID-19, aho imibare ya Minisiteri y’Ubuzima muri icyo gihugu igaragaza ko kugeza ku wa Gatatu tariki 20 Mutarama, hari hamaze gupfa abantu 38 854 bazize Coronavirus, mu gihe abagera kuri miliyoni 1,3 aribo bamaze kwandura iki cyorezo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!