Afurika y’Epfo: Julius Malema mu mazi abira ashinjwa ivangura

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 Kamena 2018 saa 02:08
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo, Julius Malema, ari mu mazi abira nyuma y’amagambo aherutse kuvuga ko Abahinde benshi muri icyo gihugu bafite ivanguraruhu.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo yari mu nama n’abarwanashyaka be, Malema yavuze ko abahinde benshi bafite ivanguraruhu.

Yagize ati “Abahinde benshi banga abanyafurika. Benshi bafite ivanguraruhu kandi kubivuga ntibikwiye kudutera ubwoba.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo mvuga abahinde bose ariko abenshi.”

Nyuma y’ayo magambo yibasiwe bikomeye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe basaba ko abihanirwa.

Umuyobozi w’Umuryango uharanira uburenganzira bwa ba nyamuke muri icyo gihugu, Daleep Lucthman, yavuze ko bashobora kujyana ikirego kuri olisi kuko batakwihanganira usubira mu bihe by’ivanguraruhu rya Apartheid nk’uko BBC yabitangaje.

Abandi barimo n’abanyamakuru basabye ko ibyo Malema yavuze abihanirwa bikabera urugero abandi.

Si ubwa mbere Malema avuga ku bahinde kuko n’umwaka ushize yavuze ko amasoko manini mu ntara zimwe na zimwe ahabwa abahinde.

Umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo, Julius Malema

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza