00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Jacob Zuma yashinjwe kwakira ruswa inshuro 800

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 29 Gicurasi 2021 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

Mu kirego Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo aregwamo ibyaha bya ruswa hagati ya 1995 na 2005 mbere y’uko aba Umukuru w’igihugu, ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko yahawe inyishyu inshuro 791 zanyujijwe kuri konti ze.

Muri iyo myaka yabayemo Visi Perezida wa Thabo Mbeki wari uyoboye icyo gihugu, ngo Zuma yahawe ruswa mu bihe bitandukanye zikanyuzwa ku ma sosiyete afite aho ahuriye n’uwari umujyanama we mu by’imari, Schabir Shaik, nawe wahamijwe ibyaha bya ruswa mu 2005 agakatirwa igifungo cy’imyaka 15.

Muri izo nyishyu ubushinjacyaha bwagaragaje ko iyari nke yari 7$ naho nyinshi ikaba 28.000$; zasobanurwaga ko ari “ikiguzi cy’ibyakoreshejwe n’umuryango wa Zuma”, “ay’uburezi bw’abana” cyangwa “ayo abo mu muryango bakoresheje” n’izindi mpamvu zitandukanye.

Igiteranyo cya yose hamwe cyabaye 300.000$, ariko ntihasobanuwe neza niba harimo n’ayo ashinjwa ko yahawe na sosiyete y’Abafaransa icuruza intwaro,Thales.

Ubwo yageraga mu rukiko ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, Zuma yemeye ko yahawe na Thales inyishyu zisaga 40.000 $ mu mwaka, ibyo ubushinjacyaha bwise “ikiguzi cyo kurindira iyo sosiyete umutekano mu buryo bwa politiki” kugira ngo idakorwaho iperereza kuko izanira Afurika y’Epfo intwaro. Ibyo ngo byakozwe mu 1999.

Africa News yatangaje ko nubwo yemeye izo nyishyu yakiye, Zuma w’imyaka 79 yahakanye ibyaha 18 bijyanye na ruswa aregwa we n’iyo sosiyete y’Abafaransa.

Iburanisha rizasubukurwa ku wa 19 Kamena 2021, yasohotse mu rukiko abwira abari hanze yarwo bamushyigikiye ko nta kibi yakoze kuko ntawe yambuye utwe.

Yagize ati “Sinigeze na rimwe ngira uwo nambura ibye. Nta na kimwe kibi nigeze nkora.”

Ibyaha Zuma wayoboye Afurika y’Epfo kuva mu 2009 kugeza muri Gashyantare 2018 akurikiranyweho bimuhamye yanishwa igifungo cy’imyaka 25.

Jacob Zuma akurikiranyweho ibyaha bya ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .