00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Jacob Zuma ufunze yabazwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Kanama 2021 saa 11:05
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi wa Gereza ya Estcourt ifungiwemo Jacob Zuma wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, bwatangaje ko yabazwe kubera ikibazo cy’uburwayi yari amaranye iminsi.

Mu itangazo umuvugizi w’iyi gereza, Singabakho Nxumalo yashyize hanze ntiyigeze atangaza uburwayi bwatumye Jacob Zuma abagwa, gusa yavuze ko mu minsi iri imbere azongera kubagwa.

Ati “Zuma yabazwe ku wa Gatandatu tariki ya 14 Kanama 2021, hari ukundi kubagwa kuzakurikiraho mu minsi iri imbere.”

Mu ntangiriro za Kanama 2021 nibwo Zuma yajyanywe mu bitaro hanze ya gereza gukorerwa isuzuma ry’ubuzima. Ni nyuma y’uko yari yagaragaje ko arwaye ndetse agasaba urukiko ko rwamurekura kuko yavugaga ko aramutse yanduye COVID-19 bishobora kumushyira mu kaga karimo n’urupfu.

Ku wa 29 Kamena 2021 nibwo Urukiko rukuru rwo muri Afurika y’Epfo rwakatiye Jacob Zuma gufungwa amezi 15 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kurusuzugura.

Byari biteganyijwe ko azaburanishwa ku byaha bya ruswa akurikiranyweho mu cyumweru gishize gusa biza gusubikwa kubera ko yari ari kwa muganga.

Kugeza ubu ntiharatangazwa indwara Zuma arwaye ariko urukiko rwasabye abanyamategeko be kuba barugejejeho raporo ya muganga bitarenze ku wa 20 Kanama 2020

Mu cyumweru gishize nibwo urukiko rwafashe icyemezo cyo gusubika urubanza Zuma aregwamo ibyaha bifitanya isano na ruswa.

Ubuyobozi bwa gereza Jacob Zuma ufungiyemo bwatangaje ko yabazwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .