00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa mbere mu kugira abashomeri benshi ku Isi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 25 Kanama 2021 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Isuzuma ryakozwe n’ikinyamakuru Bloomberg ryagaragaje ko Afurika y’Epfo aricyo gihugu cya mbere ku isi gifite ubushomeri buri hejuru, aho buri ku kigero cya 34.4%.

Ku rutonde rw’ibihugu 82 byasuzumwe, bigaragara ko mu gihembwe cya kabiri cya 2021 ubushomeri muri Afurika y’Epfo bwiyongereye, bukava kuri 32.6 % mu gihembwe cya mbere bukagera kuri 34.4 %.

Ubushomeri ni kimwe mu bibazo bihangayikishije Afurika y’Epfo bwanagiye buba intandaro y’ibindi bibazo nk’ubujura n’imyigaragambyo irimo n’iyabaye muri Nyakanga uyu mwaka, izamuwe ahanini n’ifungwa rya Jacob Zuma wahoze ari Perezida.

Inzobere zivuga ko ingamba zafashwe mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 ziri mu byatumye ubwo bushomeri bwiyongera, ndetse n’ibibazo by’imyigaragambyo byibasiye intara za KwaZulu-Natal na Gauteng.

Hashize igihe ubushomeri buvuza ubuhuha muri Afurika y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .