Muri Mutarama nibwo Afurika y’Epfo yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka kubera ubwandu bwari bukomeje kwiyongera. Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 yafashe icyemezo cy’uko kuri uyu wa Mbere iyi mipaka yongera gufungurwa.
Imipaka izafungurwa yose hamwe ni 20 irimo ihuza Afurika y’Epfo na Zimbabwe, Botswana, Mozambique, Namibia, Lesotho na Eswatini.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Afurika y’Epfo, Aaron Motsoaledi, yavuze ko ubwo iyi mipaka izaba ifunguwe hazashyirwaho ingamba zo gukomeza kwirinda COVID-19 mu bayambukiranya ndetse buri wese akazajya abanza kwerekana icyangombwa cy’abaganga cyemeza ko adafite iki cyorezo.
Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu byazahajwe cyane na COVID-19 ku Mugabane wa Afurika aho kugeza uyu munsi imaze kwica abarenga ibihumbi 47 mu gihe abasaga miliyoni 1.5 bayanduye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!