Afurika y’Epfo: Ibura ry’umuriro ryatumye abasaga 900 bahera mu kirombe

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 2 Gashyantare 2018 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro basaga 900 baravugwaho guhera mu kirombe cya zahabu kiri ahitwa Beatrix muri Afurika y’Epfo, nyuma y’uko umuriro ubaburiyeho bakabura uko basohoka.

Umuvuzgizi w’ikigo Sibanye-Stilwater gicukura zahabu muri iki kirombe, James Wellsted, yatangaje ko uyu muriro wabuze kubera inkuba zangije insinga z’amashanyarazi zihegereye.

Yakomeje avuga ko nubwo bari kugerageza gusubiza umuriro muri iki kirombe, babashije gutabara abagera kuri 60 gusa, abandi 900 bakaba bakirimo, ariko yemeza ko nta kibazo bafite kuko bari kugezwaho ibiribwa n’ibinyobwa.

Ati “Kugeza ubu dufite imashini zisimbura amashanyarazi, turi kugerageza kuzihuza n’icyuma gitwara abantu, kugira ngo turebe ko twabazamura tukabageza ku butaka, ariko biragoye cyane kubera ibibazo by’ibura ry’umuriro rishobora kuba ryaturutse ku kirere kitameze neza.”

Nk’uko The Independent dukesha iyi nkuru yabyanditse, Perezida w’ihuriro ry’abakozi bakora mu birombe no mu bwubatsi, Joseph Mathunjwa, yavuze ko ibyabaye byagaragaje icyuho kiri mu kuba iki kigo kidafite uburyo bwo gukora ubutabazi bwihuse mu kirombe.

Yakomeje avuga ko ubuzima bwa bariya bakozi buri mu kaga, kuko uretse inzara n’inyota muri bo hashobora kuba harimo n’abakenera gufata imiti mu buryo buhoraho, guhera mu kirombe bikaba byatumye batayibona.

Kuri uyu wa Gatanu minisitiri ufite amabuye y’agaciro mu nshingano, Mosebenzi Zwane, arateganya gusura ikirombe cya Beatrix kugira ngo amenye impamvu nyayo yateje iri bura ry’umuriro.

Afurika y’Epfo icukurwamo 10% bya zahabu yose yo ku Isi ndetse ni naho habarizwa ibirombe biri kure cyane ku buryo hari n’aho abakozi baba bari gucukura muri kilometero zigera kuri enye z’ubujyakuzimu.

Benshi mu bakozi b’ibi birombe ariko bakunze gutakaza ubuzima buri mwaka, aho mu 2017 honyine hapfuye abagera kuri 82 barimo 31 baturikanywe na gaz muri Gicurasi, ku kirombe kiri hafi y’iki cyahezemo abakozi.

Impanuka zihitana abantu mu birombe zimaze kuba nyinshi muri Afurika y'Epfo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza