Kwamamaza

Afurika y’Epfo: ANC yatakaje imyanya mu matora y’uturere

Yanditswe kuya 6-08-2016 saa 07:39' na Ntakirutimana Deus


Ishyaka Africa National Congress (ANC) riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo ryatakaje imyanya myinshi ku buryo bukomeye kuva apartheid yarangira mu 1994.

Kuri 92% by’amajwi amaze kubarurwa, nyuma y’amatora yo ku wa Gatatu y’abayobozi b’uturere, ishyaka ANC ryatakaje uduce tw’ingenzi twafataga nk’igicumbi cya Nelson Mandela, ryatsinzwe na Democratic Alliance (DA) ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Amashyaka yombi aregeranye mu majwi mu mijyi ya Johannesburg na Pretoria.Ariko ANC iracyari ku isonga ku rwego rw’igihugu ku majwi 54% nkuko BBC yabitangaje.

ANC yatsinze ku majwi 60% muri buri matora kuva ubutegetsi bwa gashakabuhake bw’ivangura rishingiye ku ruhu buzwi nka ’apartheid’ bwarangira mu myaka irenga 20.

Ikigero cy’abatagira akazi ndetse na ruswa bivugwa ku butegetsi bwa perezida Jacob Zuma ni bimwe byanduje isura y’ishyaka ANC.

Iyi mibare y’amatora y’uturere ishobora kuba ari yo ikomereye ANC kuva ryageza demokarasi muri Afurika y’Epfo mu 1994.

Nta gushidikanya ko ANC ikiri ku isonga ifite ubwiganze mu gihugu ariko ugushyigikirwa kuri kugenda kugabanuka. Ntishobora gukomeza kwizera ko abaturage b’abirabura bagize umubare munini w’abanyafurika y’Epfo bazakomeza kuyitora buhumyi.Amajwi ya nyuma ategerejwe gutangazwa kuri uyu wa Gatanu.

Mu masaha ya mu gitondo, ANC yari ifite 54% ikurikiwe na Democratic Alliance ku majwi 26% na Economic Freedom Fighters (EFF)rya Julius Malema ku majwi 7% .
Aya matora arabonwa nk’ikimeneyetso cy’uburyo perezida Zuma adakunzwe.

Abarwanashyaka ba ANC

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved