Afurika y’Epfo: Abanyeshuri babiri bakomerekeye mu myigaragambyo isaba buruse

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 21 Nzeri 2016 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri babiri biga muri Kaminuza muri Afurika y’Epfo, bakomerekeye mu myigaragambyo bakoze basaba kongererwa amafaranga yo kubatunga azwi nka buruse.

Muri iyi myigaragambyo yabereye mu Murwa Mukuru Johannesburg, bivugwa ko bashyamiranye n’inzego z’umutekano zibarasamo amasasu ndetse zinabateramo gerenade mu rwego rwo kubatatanya nk’uko BBC ibitangaza.

Aba banyeshuri ngo babonye ibintu bikomeye polisi yitabaje indege ya Kajugujugu bamwe batangira kwiruka basubira ku mashuri.

Gusa Polisi muri iki gihugu yamagaye iby’uko yarashe amasasu muri aba banyeshuri, yemeza ko n’abakomeretse bagiye bagwa ubwo babaga bari kwirukanka bahunga.

Umuvugizi wa Polisi muri iki gihugu, Lungelo Dlamini, yavuze ko umwe mu bapolisi nawe yakomeretse ku ijosi ubwo yaterwaga ibuye n’abanyeshuri bari bariye karungu basaba leta kuzamura amafaranga ibaha yo kubatunga mu gihe baba bari ku ishuri.

Iyi myigaragambyo ibaye nyuma y’uko abanyeshuri bakomeje gusaga ko bakwigira ubuntu, bakamaganira kure umushinga wa leta y’iki gihugu wo kuzamura amafaranga y’ishuri ho hafi 8%.

Polisi yabateyemo ibyuka biryana mu maso
Polisi yakoresheje uburyo bwose kugira ngo ibashe gutatanya abanyeshuri bigaragambyaga
Bamwe mu banyeshuri bakomeretse bateruwe na bagenzi babo
Hari abanyeshuri bahisemo gusaba imbabazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza