Afurika y’Epfo: Abadepite batatu mu mazi abira bazira gutora ko Zuma atakarizwa icyizere

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 16 Kanama 2017 saa 02:36
Yasuwe :
0 0

Abadepite batatu bo mu ishyaka rya Perezida Jacob Zuma (ANC), bari mu mazi abira bazira gutangaza mu ruhame ko batoye ko uyu mukuru w’igihugu atakarizwa icyizere kubera ibyo aregwa birimo ruswa no gutonesha.

Mu matora yabaye mu cyumweru gishize, abadepite 35 bashyigikiye ko Zuma atakarizwa icyizere mu ibanga nubwo bitashobotse kuko batabashije kugeza amajwi yari akenewe kuko byasabaga nibura abadepite 50 ba ANC.

Umunyamabanga Mukuru wa ANC, Gwede Mantashe, ejo ku wa Kabiri yatangaje ko iri shyaka rizahana abatoye ko Perezida Zuma atakarizwa icyizere bakanabyitangariza, nkuko The East African yabyanditse.

Yagize ati “Batatu muri bo biyemereye ko batoye ko Zuma atakarizwa icyizere, tugomba guhangana na byo kuko tutabikoze byateza umwuka mubi mu ishyaka.”

Yakomeje avuga ko batazagendera ku makuru bahawe n’abandi ahubwo bazashingira ku byo abatoye bitangarije. Yanenze abangaba ko bagendeye ku marangamutima yabo ntibagendere ku mahame y’ishyaka.

Abashobora guhanwa barimo uwahoze ari Minisitiri w’imari , Pravin Gordhan, uwahoze ari Perezida w’umutwe w’abadepite, Makhosi Khoza na Mondli Gungubele. Aba bose bakunze kumvikana bashishikariza abandi gutora ko Zuma atakarizwa icyizere.

Hari amakuru avuga ko n’ushinzwe imyitwarire muri ANC, Derek Hanekom, wahoze ari na Minisitiri w’ubukerarugendo ashobora guhanwa kuko bikekwa ko atashyigikiye Zuma biturutse ku makuru yatangazaga ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hakenewe impinduka zo guhashya ruswa.

Ibitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo byanditse ko ku Cyumweru Perezida Zuma yari yasabye ko abamurwanyije bahanwa ndetse bakanegura.

Yagize ati “Abantu bafite imitima ibiri, umwe wa ANC undi w’andi mashyaka bagomba kujyanwa mu kanama gashinzwe imyitwarire mu ishyaka [ANC]. Ibyo abanzi bacu bashaka ni ugushaka inzira yo gusenya ANC no kuyica intege kugira ngo dutakaze ubuyobozi, ntabwo twabyemera.”

Perezida Zuma umaze imyaka umunani ku butegetsi yakunze kuvugwaho ruswa n’itonesha, biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha azitaba inteko ishinga amategeko. Amatora yo kumukuraho icyizere yasize abagera kuri 177 babyemeje naho 198 barabihakana bituma aguma ku butegetsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza