00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abimukira basaga 5000 bafungiwe muri Libya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ukwakira 2021 saa 09:42
Yasuwe :
0 0

Abimukira basaga ibihumbi bitanu bari muri Libya bashaka inzira ibageza i Burayi bafungiwe muri icyo gihugu, nk’uko byatangajwe n’Umuryango wita ku mpunzi, The Norwegian Refugee Council.

Uwo muryango watangaje ko abo bimukira bafunzwe mu mukwabu wakozwe n’ubuyobozi bwa Libya guhera kuwa Gatanu ushize wo guhiga abimukira bahari.

Kuwa Gatanu ushize nibwo inzego z’umutekano zirimo Polisi zatangiye uwo mukwabo wo guhiga impunzi, abimukira n’abandi badafite ibyangombwa.

Norwegian Refugee Council yatangaje ko atari ubwa mbere ubutegetsi bwa Libya bwibasira abimukira ariko ko kuri iyi nshuro bikabije.

Imibare y’amashami ya Loni muri icyo gihugu ivuga ko uwo mukwabu wahitanye umwimukira umwe, mu gihe 15 bakomeretse.

Ubuyobozi bwa Libya bwo buvuga ko abafunzwe ari abantu ibihumbi bine barimo abagore n’abana.

Buvuga ko bafashwe mu mukwabu wo guhiga abimukira babikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge.

Kuva mu 2011 ubwo Muammar Gaddaffi yicwaga muri Libya, igihugu cyinjiye mu bihe by’umutekano muke byatumye kiba icyambu cy’abimukira bashaka kujya mu Burayi binyuranyije n’amategeko.

Guhera kuwa Gatanu ushize, abimukira basaga ibihumbi bitanu bamaze gutabwa muri yombi muri Libya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .