00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abimukira 600 bagaruwe muri Libya bari kugerageza kujya i Burayi

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 10 Gicurasi 2021 saa 07:10
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR, rikorera muri Libya, ryatangaje ko abimukira 600 barimo kugerageza kujya i Burayi, bamaze gutangirwa bakagarurwa muri Libya.

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu munsi, ku cyambu kiri mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru ya Libya, aho abenshi mu bagaruwe biganjemo abagore n’abana, nk’uko byatangajwe na UNHCR.

Aba bagaruwe bahise bahabwa ibikoresho by’ibanze byo kuba bifashisha mu gihe bategereje gusubizwa mu duce baturutsemo, bakaba bahawe na serivisi z’ubuvuzi kuri bamwe bagize ibibazo by’ubuzima mu rugendo.

Bitewe n’umutekano muke ukomeje guca ibintu muri Libya, iki kihugu kimaze imyaka hafi 10 ari indiri y’imitwe y’iterabwoba inakora ubucuruzi bw’abantu, ndetse ibi byanatumye iki gihugu gihinduka inzira y’abashaka kujya ku Mugabane w’u Burayi banyuze mu Nyanja ya Méditerranée kuko nta byangombwa baba bitwaje.

Mu mwaka wa 2020, abimukira 11.891 babujijwe kwambuka inyanja bagarurwa muri Libya, gusa ku bw’amahirwe make, 381 bitabye Imana mu gihe abandi 597 baburiwe irengero.

Impunzi z'Abanyafurika zari zigiye i Burayi zagaruwe muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .