00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abimukira 52 barimo n’Umunyarwanda bafatiwe muri Comores

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 Ukwakira 2021 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Nibura abimukira 52 b’Abanyafurika barimo abagore n’abana, bafatiwe ku kirwa cyitwa Anjouan kiri mu Nyanja y’Abahinde muri Comores, mu mpera z’icyumweru gishize berekeza ku kirwa cya Mayotte cy’u Bufaransa.

Hashize imyaka myinshi ibihumbi by’abantu by’umwihariko Abanya-Comores ndetse n’abo muri Afurika y’Ibiyaga Bigari bambukira i Anjouan berekeza rwihishwa muri Mayotte.

Mu bafashwe mu cyumweru gishize, abagera ku 10 byabaye ngombwa ko bahita bajyanwa mu bitaro mu gihe abandi bacumbikiwe mu ishuri rya Polisi muri Comores nk’uko byatangajwe na Abdelkader Mohamed ukuriye Polisi muri iki gihugu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryahise ryitabazwa ngo ritange ubufasha mu by’ubuvuzi n’imibereho y’aba bimukira nk’uko inkuru ya Africa News ibivuga.

Benshi muri abo bimukira ngo ni abafite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abdelkader Mohamed yasobanuye ko harimo kandi Abarundi babiri, Umunyarwanda umwe ndetse n’Umunya-Mozambique umwe.

Aba bose ngo baturutse mu gice cya Afurika y’Iburasirazuba bambuka n’ubwato bagera Anjouan aho bagombaga gukomeza binjira muri Mayotte.

Hashize igihe abimukira bambukira rwihishwa ku kirwa cya Anjouan muri Comores berekeza muri Mayotte

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .