00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaturage barijujutira ibura rya lisansi i Bujumbura

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 22 Kanama 2021 saa 10:32
Yasuwe :
0 0

Ikibazo cy’ibura rya lisansi cyabaye ingorabahizi mu mujyi wa Bujumbura, bikaba byakomeje kubangamira abahatuye.

Abaturage bavuga ko kuzenguruka bashaka lisansi batayibona biri kubateza igihombo.

Umwe mu baganiriye na Africa News yagize ati “Maze kurambirwa kugenda mbona litiro nke, ubu maze guca kuri sitasiyo eshanu ibintu birakomeye cyane. Dukeneye kubona igisubizo kuko gukomeza ugenda ushaka lisansi bituma utakaza n’iyo wari ufitemo.”

Ingeri zitandukanye ziravuga ko iki kibazo kiri buteze ibindi byinshi nko kuzamuka kw’ibiciro ndetse n’abatwara abantu mu modoka rusange bagahagarika ibikorwa.

Minisitiri w’amazi n’ingufu, Sindayigaya Leonida yavuze ko ikibazo kiri ku bashoramari batari kurangura ko lisansi kuko mu bubiko bw’igihugu ihari.

Hashize iminsi hari ikibazo cy'ibura rya lisansi mu mujyi wa Bujumbura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .