Abatavuga rumwe na Perezida Touadéra bikuye mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Gashyantare 2021 saa 02:30
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, ryatangaje ko ryikuye mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Iri huriro ryatangaje ko ryafashe umwanzuro wo kwikura muri aya matora ngo kuko arimo uburiganya.

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’aho urukiko rwatesheje ikirego cy’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashakaga ko ibyavuye mu cyiciro cya mbere cy’abagize Inteko Ishinga Amategeko biteshwa agaciro.

Amatora y’icyiciro cya mbere cy’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabereye rimwe n’ay’umukuru w’igihugu ku wa 27 Ukuboza 2020.

Icyiciro cya kabiri cy’aya matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko giteganyijwe kuba ku wa 14 Gashyantare 2021.

Abatavuga rumwe na Perezida Touadéra bikuye mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe muri uku kwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .